Mfite ikibazo kimwe gusa. Ni inde uvuga ko Ukraine izaba ikiriho mu myaka ibiri? – Medvedev

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Perezida w’u Burusiya, Dimiti Medvedev, kuri ubu wungirije Perezida w’Akanama k’Umutekano k’iki gihugu, kuri uyu wa Gatatu, itariki 15 Kamena 2022 yibajije ikibazo cyatunguye benshi, aho yibajije niba Ukraine izakomeza kubaho nk’igihugu gifite ubusugire mu myaka ibiri iri imbere.

Dmitri Medvedev yatangaje ibi abinyujije kuri rumwe mu mbuga nkoranyambaga akoresha nyuma y’aho Ukraine isabiye ibihugu by’inshuti kuyiha gaz izakenera mu bihe by’imbeho ikazayishyura mu myaka ibiri iri imbere nk’uko tubikesha BFMTV.

Medvedev yagize ati “Nabonye amakuru avuga ko Ukraine yifuza kwakira gaz karemano y’abanyamahanga bayitunze ikazishyura mu myaka ibiri. Bitabaye ibyo bose bakicwa n’imbeho mu itumba. Mfite ikibazo kimwe gusa. Ni inde uvuga ko Ukraine izaba ikiriho mu myaka ibiri? Ariko Abanyamerika ntibabyitayeho, bashoye byinshi mu mushinga wabo wo kurwanya u Burusiya ku buryo ibisigaye ari ikintu gito kuri bo,”

Dmitri Medvedev, ubundi wagaragaje kwifata cyane mu ntangiriro z’intambara y’u Burusiya kuri Ukraine yarahindutse. Ngo yatangiye kugaragaza ko ashyigikiye ibikorwa bya Perezida Putin. Ngo arasa nk’uwiyemeje kurangizanya na Ukraine vuba kurusha undi muyobozi wese mu Burusiya.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Mfite ikibazo kimwe gusa. Ni inde uvuga ko Ukraine izaba ikiriho mu myaka ibiri? – Medvedev
    Benshi bahamya ko ibirimo kubera muli Ukraine bijyana isi ahantu habi.Bavuga ko bizateza intambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha bombes atomiques isi yose ikaba umuyonga.Gusa nanjye numva imana itazabyemera.

  2. Mfite ikibazo kimwe gusa. Ni inde uvuga ko Ukraine izaba ikiriho mu myaka ibiri? – Medvedev
    Benshi bahamya ko ibirimo kubera muli Ukraine bijyana isi ahantu habi.Bavuga ko bizateza intambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha bombes atomiques isi yose ikaba umuyonga.Gusa nanjye numva imana itazabyemera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *