Mfite imyaka 24, mama ashaka kunshyingira umusore biganye kera, nabyanze none yiyemeje kunyirukana mu rugo- NKORE IKI?

Sangiza iyi nkuru

Mbere na mbere mbanje kubasuhuza nabifuriza amahoro y’Imana, mu by’ukuri mfite imyaka 24 nkaba mbana na mama na barumuna banjye, data yapfuye mu 1996.
Umugabo mama ashaka kunshyingira afite imyaka 43, ariko ni umukire, yiganye na mama kera, kandi bajya banakorana bizinesi, kuko mama ni umucuruzi.
No kugirango tumenyane ni ukubera ko aziranye na mama, abigenderaho banabiganiraho, none umusore arampamagara akambwira uburyo mukunze yantetesha, namufasha kubaho neza ndetse na buzinesi ye igakomeza kugenda neza ngo kuko anzi bihagije kandi yaba ananyizeye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mama arangeraho ati ‘gicucu emera umusore’ kandi njye rwose numva na 5% mukunda, bakunzi ba bwiza.com rero mungire inama, kuko mama yambwiye ko nimusuzugura anyirukana iwe nkajya gushaka uwo nshaka.
Mu by’ukuri nabuze amahitamo, nkore iki koko, mungire inama kuko ndabakunda cyane n’inama mutanga ndazikurikira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *