Mfite imyaka 33, ese naca imyeyo (gukuna) nkuze bigakunda?

Sangiza iyi nkuru

Bitewe n’aho umuntu yakuriye, usanga hari bamwe mu bakobwa bagera igihe cyo gushaka bataraca mu rubohero, ugasanga ashishikajwe no kubikora akuze, ku buryo bimutwara imbaraga, ariko birashoboka ko ushobora gukuna ukuze bigakunda.
Uyu yagize ati “Muraho, nitwa Immaculee, mfite imyaka 33, maze kubyara kabiri, ariko nashakaga kubaza niba najya mu rubohero bigakunda”?
Ibi byatumye dukora ubushakashatsi butandukanye ariko ahanini twifashishije abagore babyaye bakuze bagiye baca muri ibyo byose.
Uyu ati “Eh, birakunda cyane, na njye byarakunze ariko byantwaye iminsi, natangiye kuyica mfite 38 ariko ubu byarakunze, nezeza umugabo wanjye, urugo rwanjye rwari rusenyutse habuze gato”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Undi we w’imyaka 43, avuga ko bitashobotse ko agera ku rugero yifuza, ariko ko byashobotse, ati “ntabwo nabyirukiye mu gihugu, kubera amateka, gusa ku myaka 43, mfite n’abana 3 batangiye kuba inkumi, ariko ubu imyeyo ndayifite, ariko aho nifuza kugeza mbona bitankundira, ndi munini no kwihina birangora’.
Aba bose bakomoza ku kuba hari imiti ya Kinyarwanda bagiye bagura bagakoresha bigakunda, gusa bakongeraho ko hari ibintu byinshi wagenderaho kugirango uvuge ko byashoboka, ibiro byawe, uko umubiri wawe woroshye cyangwa ukomeye, imyaka ufite,… ariko umugore utarageza igihe cyo gucura arakuna bigakunda.
Tanga igitekerezo cyangwa utwandikire kuri watsapp, 0785058200, cyangwa utange igitekerezo cyawe kuri iyo nkuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *