Mfite ubwoba n’isoni! umugabo wanjye yambwiye ngo nshake uwo tuzajya dukorana imibonano mpuzabitsina kuko we yarwaye impyiko- NKORE IKI?

Sangiza iyi nkuru

Mu ntangiriro z’umwaka ushize nibwo umugabo wanjye yagiye kwa muganga basanga arwaye impyiko, yakuwe ku biryo n’ibinyobwa bimwe na bimwe ndetse banamusaba kutazongera gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe azaba atarakira.
Icyo gihe cyose kigera ku mwaka nkimaze nigunze, numva umubiri wanjye udakora neza, hari igihe mba numva nkeneye umugabo cyane nkabura uko mbyifatamo.
Muri iki cyumweru ubwo twari turyamye nibwo yambwiye ko nubwo arwaye kandi atanizeye gukira vuba, ko angirira impuhwe cyane ndetse nkanamutera agahinda, bitewe n’uburyo murara iruhande ntacyo abashije konkemurira.
Nibwo yaboneyeho kumbwira ngo nzashake umugabo cyangwa umusore nizeye, ngo azajye ankemurira ikibazo, ariko na none arambwira ngo uwo nzabona nzamumubwire amumenye.
Niyo mpamvu nohereje ubu butumwa bwanjye kuri uru rubuga rwanyu rwa bwiza.com ngo mungire inama, yansezeranyije ko atazamfuhira, ariko na none ambwira ko atifuza ko uwo nzabona twazabikorera mu rugo rwe, kandi ko igihe cyose nzajya mba ngiye kubikora nzajya mubwira abimenye.
Umubiri ni umubiri ntawe utabizi, imyaka yanjye 32 ntabwo navuga ko nshaje, kuba nari maze imyaka 7 mbana n’umugabo  ubu nkaba ndara nta nunkoraho, ibi ni nabyo byamuteye agahinda, ariko kondisiyo yanshyiriyeho zanteye ubwoba.
Ndibaza ukuntu nzabwira umusore ngo ndifuza ko tuzajya turyamana nkasanga ni igisebo ku muntu w’umugore, niba nzategereza nkareba ko hari ubimbaza, nabyo byambereye ihurizo kandi koko si ibanga, ndabikeneye pe. Ariko na none nkabibonamo ingaruka nyinshi.
Umugabo wanjye dufitanye umwana umwe w’imyaka 5, Murakoze inama zanyu ni ingirakamaro.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *