Mfite umugabo ugira ubusambo, yantukiye inyama nzihurwa ubwo- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Mbifurije Noheli nziza abo duhuje ukwemera nkanabasaba inama nyuma y’ibyambayeho kubera umugabo wanjye ugira ubusambo. Kuva ku itariki ya 24 ukuboza 2018 ntabwo nari nongera kurya inyama iwanjye. Mbarizwa mu Karere ka Ruhango.

Mu by’ukuri umugabo wanjye dufitanye abana batatu, ni wa mugabo uba ushaka kwihahira byose, akanashaka kumenya ibiri mu nkono, ibyiriwe, ibihashywe mbese ni muri ka gatebo kamwe ka babagabo bagera niko numva bivugwa.

Mu buzima busanzwe afite akazi koroheje, sindamubonana n’abandi bagabo baganira, ava mu kazi feri ya mbere mu rugo, hari igihe ataha yizaniye ibyo guteka, aba anashaka kubyitekera cyangwa agacunga uburyo bikorwamo.

Navuga ko ari umururumba pe ariko iyo bigeze ku nyama bwo igikoni kiba icye, ni we uziteka, nanjye nkamuha amahoro nkirebera filimi byashya akangaburira. Hari igihe abagabo bitwa inganzwa ariko aribo babyigize abagore barengana pe.

Umunsi ubanziriza Noheli w’umwaka ushize, ubwo yagize gutya aguze inyama ibiro nka bitatu, yarazizaniye avuye mu kazi nka saa kumi n’imwe z’umugoroba. Umugabo yabwiye umwana ngo namufashe barakeba. Ubwo bashyize ku ziko ndimo gutegura imyanda tuzajyana mu misa, nyuma nawe ajya mu bye.

Nyuma haje umubyeyi ufite abana babiri dusanzwe duturanye ariko nyine hari hashize iminsi umugabo we afunzwe, ubwo yaje afite umwana umwe muto, asahinda ngo nje kurya noheli hano mbese bisanzwe by’abaturanyi, nanjye nti ‘Kalibu’.

Mbese ni ihurizo ryari rinkomereye cyane, inyama zarahumuraga aho, ndeba ukuntu arava aho n’umwana nta kintu muhaye bimbera ikibazo. Rwose narihaze ndagenda narurira umwana inyama n’isosi ndetse mpa n’abanjye bararya ariko ibyabaye nyuma ni akumiro.

Uwo mubyeyi amaze kugenda kuko nanamugurije udufaranga ngo arebe uko yakwigenza kuri Noheli ariko akimara kugenda naratutswe, niswe umwasama, nitwa injiji itabaho ku Isi, ngo ndya ntakoze, ngo sinzi kubihaha nkamenya kubitagaguza, ibintu byinshi cyane ntasubiramo. Izo nyama ntabwo naziriye, naraziretse kuva uwo munsi kugeza n’iyi saha umugabo aragura akarya n’abana.

Rwose numva bikingoye cyane, numva ntagikeneye no kongera kuzirira imbere ye, ni igihe cy’umwaka nari narihaye ntarya ikitwa inyama ngo ndebe ko azikosora ariko wapi, narabishoboye ariko n’ubundi sinteganya kongera kuzirira imbere ye. Natekereje ko nzajya mfata abana banjye igihe nzishaka tukajya ahantu twasohotse tukazirya tukazihaga, ariko izo nahahiwe n’umugabo naciyeho akarongo.

Inama, ese haba hari umuti umuntu yaha undi ubusambo bugashira, ese iki kibazo cyaba kiba kuri njyewe njyenyine cyangwa hari abandi badamu bahuye n’iri geragezwa. Umugabo wihahira inyanya, intoryi, umunyu,… ibi koko ni ibiki? ntegereje inama zanyu.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Mfite umugabo ugira ubusambo, yantukiye inyama nzihurwa ubwo- Nkore iki?
    Ndumva uri umuntu mukuru rero wibazango ukore iki?icyo gukora warakimenye wavuye kunyama ufata nuwo mwanzuro WO kuzirya ago atareba.ubwo uwo mugabo niwo musaraba wawe kandi ibyo ntibizagutandukanye nawe ubwo nikamere yifitemo uzasenge nugura kumvirwa n’Imana azabicikaho natanabicikaho uzamufate uko

  2. Mfite umugabo ugira ubusambo, yantukiye inyama nzihurwa ubwo- Nkore iki?

  3. Mfite umugabo ugira ubusambo, yantukiye inyama nzihurwa ubwo- Nkore iki?
    Ihangane ndumva bitoroshye,wazamuganiriza yakwanga kukumva ukabibwira ababyeyi be niba abafite

  4. Mfite umugabo ugira ubusambo, yantukiye inyama nzihurwa ubwo- Nkore iki?
    Ihangane ndumva bitoroshye,wazamuganiriza yakwanga kukumva ukabibwira ababyeyi be niba abafite

  5. Mfite umugabo ugira ubusambo, yantukiye inyama nzihurwa ubwo- Nkore iki?
    Umva wagushije ishyano ariko wihangane buri wese mû buzima agira umusaraba de. Sindi umugore ariko nakugira inama yo kuzireka Burundi ni kuzirya mû kabari ukabireka. Ngo agakunze ababiri karabateranya. Nina ntakindi kiba umuziho ntuzitere abana. Uzamurekere umururumba we gusa usenge Imana. Hari uwise umwana we Mazarahisha. Amazu rero arahisha Nina ashoboye kuzihahira tuza wirere abana. Ntuzateranwe n’akazahoraho. Niyo nama yanjye.

  6. Mfite umugabo ugira ubusambo, yantukiye inyama nzihurwa ubwo- Nkore iki?
    Umva wagushije ishyano ariko wihangane buri wese mû buzima agira umusaraba de. Sindi umugore ariko nakugira inama yo kuzireka Burundi ni kuzirya mû kabari ukabireka. Ngo agakunze ababiri karabateranya. Nina ntakindi kiba umuziho ntuzitere abana. Uzamurekere umururumba we gusa usenge Imana. Hari uwise umwana we Mazarahisha. Amazu rero arahisha Nina ashoboye kuzihahira tuza wirere abana. Ntuzateranwe n’akazahoraho. Niyo nama yanjye.

    1. Mfite umugabo ugira ubusambo, yantukiye inyama nzihurwa ubwo- Nkore iki?
      Mbega ibyago wahuye nabyo, gusa wafashe icyemezo cy’ubwenge buzima njye sinakubuza kuzirya pe ugomba kuzirya waziguriye nkuko wabivuze, haba gusohokana n’abana cyangwa waziguze ariko izo yaguze ukazimurekera. Puuu nakumiro abagabo baragwira kubana nawe n’ukwihangana nyakundi ukarera abana bawe.

    2. Mfite umugabo ugira ubusambo, yantukiye inyama nzihurwa ubwo- Nkore iki?
      Mbega ibyago wahuye nabyo, gusa wafashe icyemezo cy’ubwenge buzima njye sinakubuza kuzirya pe ugomba kuzirya waziguriye nkuko wabivuze, haba gusohokana n’abana cyangwa waziguze ariko izo yaguze ukazimurekera. Puuu nakumiro abagabo baragwira kubana nawe n’ukwihangana nyakundi ukarera abana bawe.

  7. Mfite umugabo ugira ubusambo, yantukiye inyama nzihurwa ubwo- Nkore iki?
    Umva wagushije ishyano ariko wihangane buri wese mû buzima agira umusaraba de. Sindi umugore ariko nakugira inama yo kuzireka Burundi ni kuzirya mû kabari ukabireka. Ngo agakunze ababiri karabateranya. Nina ntakindi kiba umuziho ntuzitere abana. Uzamurekere umururumba we gusa usenge Imana. Hari uwise umwana we Mazarahisha. Amazu rero arahisha Nina ashoboye kuzihahira tuza wirere abana. Ntuzateranwe n’akazahoraho. Niyo nama yanjye.

  8. Mfite umugabo ugira ubusambo, yantukiye inyama nzihurwa ubwo- Nkore iki?
    Umva wagushije ishyano ariko wihangane buri wese mû buzima agira umusaraba de. Sindi umugore ariko nakugira inama yo kuzireka Burundi ni kuzirya mû kabari ukabireka. Ngo agakunze ababiri karabateranya. Nina ntakindi kiba umuziho ntuzitere abana. Uzamurekere umururumba we gusa usenge Imana. Hari uwise umwana we Mazarahisha. Amazu rero arahisha Nina ashoboye kuzihahira tuza wirere abana. Ntuzateranwe n’akazahoraho. Niyo nama yanjye.

  9. Mfite umugabo ugira ubusambo, yantukiye inyama nzihurwa ubwo- Nkore iki?
    Mada ndumva waragushije ishyano. Gusa murekere akazi yihaye. Nabihaga azagusubiza ibyawe. Maze wabonye umukozi wubuntu. Iturize wisengere Imana kugirango igushoboze kwihanganira iyo myitwarire yumugabo wawe.

  10. Mfite umugabo ugira ubusambo, yantukiye inyama nzihurwa ubwo- Nkore iki?
    Mada ndumva waragushije ishyano. Gusa murekere akazi yihaye. Nabihaga azagusubiza ibyawe. Maze wabonye umukozi wubuntu. Iturize wisengere Imana kugirango igushoboze kwihanganira iyo myitwarire yumugabo wawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *