Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) , Michaà«lle Jean yasabye ko urubanza rwa Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi rukwiye gukurikiranwa mu bushishozi bwo ku rwego rwo hejuru.
Uyu Munya-Canada Michaà«lle Jean avuga ko urubanza rwa Diane Rwigara yita impirimbanyi y’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo rukwiriye gukurikiranwa mu bushishozi.

Ati “Dukurikirane n’ubushishozi bukomeye urubanza ruregwamo mu Rwanda impirimbanyi y’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo Diane Rwigara na nyina baherutse gufungurwa by’agateganyo mu Ukwakira, bashinjwa mu Rukiko rw’i Kigali ‘guteza imvururu’.”

Ku ruhande rwa bamwe mu bayobozi b’U Rwanda, bigaragara ko batakiriye neza aya magambo ya Michaà«lle Jean maze bavuga ko yaba abiterwa no kuba aherutse gutsindwa n’Umunyarwandakazi, Louise Mushikiwabo bari bahanganye ku mwanya w’Ubunyamabanga Bukuru bwa OIF.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yahise amusubiza ati “ipfunwe ryo gutsindwa cyatumye uta umutwe.”

Uyu jean Michaà«lle ntamenyereye kugira ibyo avuga ku bibera mu Rwanda bityo umuntu akaba yakwibaza niba koko yaba arimo kubiterwa n’uburyo Umunyarwandakazi bari bahanganye yamutsinze.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Michaà«lle Jean agaragaje ko akurikirana ibibera mu Rwanda mu gihe habura amezi abiri ngo ahererekanye ububasha na Louise Mushikiwabo watorewe kumusimbura mu nama yabereye Erevan muri Arumeniya.
Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu, agahurira n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Mukangemanyi yiharira icyaha cy’ivangura n’amacakubiri.
Ku rundi ruhande, aba bahakana ibi byah byose baregwa bakavuga ko babishinjwa ku bw’impamvu za politiki.


