Byibuze abantu 7 nibo bitabye Imana barashwe n’umuntu utaramenyekana ahitwa Kalamazoo muri Michigan ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri iki Cyumweru.
Nk’uko bitangazwa na CNN, abantu bose hamwe 8 nibo barashwe barasirwa ahantu 3 hatandukanye, babiri bakaba bakomeretse harimo umwe wakomeretse bikabije.
Kurasa kwa mbere kwabaye ubwo ngo umugore yaraswaga inshuro 4 arasiwe muri parikingi y’icumbi yari acumbitsemo. Uyu mugore yari ari kumwe n’abana batatu ariko ntabwo yapfuye.
Nyuma yaho gato, abantu batatu barasiwe ahantu hacururizwa imodoka babiri muri bo bahita bitaba Imana.
Abandi bantu bane baje kurasirwa mu modoka ebyiri hanze ya restaurant, mu birometero bicye uvuye aho hantu hacururizwa imodoka. Batatu muri bo bahise bapfa, harimo umwana w’ingimbi wakomeretse bikabije nk’uko byatangajwe n’abayobozi.
Igipolisi kiravuga ko ukekwa akekwaho kuba ari umugabo w’umuzungu uri mu kigero cy’imyaka 50, akaba yaburiwe irengero hakaba hari gushakishwa imodoka yo mu bwoko bwa Chevrolet HHR y’ubururu bwijimye bivugwa ko ari yo yari arimo akajya agenda arasa abantu nta mpamvu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




