Mu gihe itsinda rizwi nk’Ikirezi Gurupe ryongeye gutegura igikorwa cyo gutanga ibihembo ku bahanzi bahize abandi mu ngeri zitandukanye “Salax Awards” Abanyamakuru banenze imitegurire yaryo ariko cyane cyane bibanda kuri Mike Karangwa bamunenga ko ashaka inyungu ze bwite atarebye ku nyungu rusange.

Man Ibrah,Mbata bakorera imwe mu maradiyo y’igenga na mugenzi wabo Niyonzima Eriel uherutse gutangaza ko mu gikorwa cyo gutora miss Rwanda 2016, habonetsemo uburiganya, bagarutse cyane kuri Karangwa nk’umwe mu bafite uruhare rukomeye mu mitegurire ya Salax, maze bavuga ko ntacyo ashoboye ahubwo ashaka gushakiramo amaronko ku rusha uko yashaka kuzamura umuziki nyarwanda.
Ahanini icyo aba banyamakuru bashingiyeho bamwikoma , ni bamwe mu bahanzi barimo nka King James bagiye bandika ibaruwa ishimangira ko batazagaragara muri iri rushanwa ndetse abandi nabo basobanura ko bataryitabira bitewe n’uko ibyayo bidasobanutse hakiyongeraho ko aherutse kuvuga ko abanyamakuru biyubashye aribo yatumiye ngo bamurikirwe aho imitegurire y’ibibi bihembo igeze.
Auncle Austin, umwe mu bahanzi batatoranyijwe mu bazitabira guhabwa ibihembo, nawe yunze mu ryabo banyamakuru avuga ko atita ku nda ye ngo abe yajya mu bintu by’amanyanga ngo amere nk’abo babitegura, yongeraho ko ashatse yashyira amabanga ya Mike hanze agashyira ukuri ahagaragara dore ko ngo nta muntu n’umwe atinya mu bategura ibyo bihembo.
Aba banyamakuru bakora ikiganiro buri wa gatanu kibanda ku myidagaduro batunze agatoki Mike Karangwa aho ngo yarobanuye ibyiciro by’abanyamakuru ubwo yabatumiraga ngo bamurikirwe ibijyanye n’aho imitegurire y’ibi bihembo bya Salax Award.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi byiciro Mike ashinjwa kurobanuro, ngo ni abanyamakuru biyubashye n’abafite ijambo, ibintu byateye urujijo bituma hibazwa niba hari abiyubashye na batiyubashye, ari naho aba banyamakuru bahera bashinja uyu musore ko ari we wica itsinda ry’ ikirezi gurupe imitegurire ikagenda nabi, bitandukanye n’uko byari bimeze mu gihe umunyamakuru Ally Soudi yari akiri muri iri tsinda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


