Imibare y’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) igaragaza abaturage basaga miliyoni 10 bibasiwe n’Ibiza birimo amapfa n’imyuzure kubera imihindagurikire y’ikirere yaranze ibihugu bihererye mu ihembe rya Afurika mu mwaka ushize, ndetse ngo abagituye mu manegeka bararye bari menge.
Imvura idasanzwe ni yo yaranze ibihugu bituriye Koma y’Isi (Equateur), icyakora ngo nta ngaruka zidatsanzwe yahagize kubera ko yaguye mu mezi y’imvura nk’uko bisanzwe, kandi abaturage baraburiwe kare.
Minisiteri yo gukumira Ibiza no gucyura impunzi ivuga ko abantu 26 bapfuye, 37 bagakomereka kubera imvura idasanzwe, bityo isaba abakiri mu manegeka kuhimuka kuko ari ho hibasirwa cyane.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) rivuga ko abaturage basaga miliyoni 10 bibasiwe n’amapfa mu gihugu cya Ethiopia mu mwaka wa 2015, imiyaga yo mu bwoko bwa ‘cyclone’ n’imyuzure byibasira ibihumbi n’ibihumbi mu bihugu nka Somalia na Djibuti, abantu barapfa n’imitungo iratikira.
Zachary Atheru, ukorera ikigo gishinzwe gukurikirana imiterere y’ikirere no kuburira abaturage, avuga ko muri utwo duce, byatewe n’ikirere cyahindutse izuba rikava mu gihe cyari cyitezwemo imvura.
Zachary Atheru yagize ati “Ubusanzwe ibihugu byo mu gace k’amajyaruguru ni ibihugu bigira imvura kuva mu kwezi kwa karindwi kugera mu kwa cyenda. Ariko ntiyaguye! Ibi byateye amapfa mu bihugu nka Sudan na Ethiopia.
Noneho, ibihugu bituriye koma y’iyisi bisanzwe bigira imvura kuva mu kwa cyenda kugeza mu kwa 12. Byo birasanzwe, habayeho kwitegura, cyane cyane mu byerekeranye n’ubuhinzi. Yego habayeho impinduka zimwe na zimwe, ariko ntizari nyinshi cyane.”
Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitere yo gucyura impunzi no gukumira Ibiza (MIDMAR) ivuga ko hamaze gupfa abantu 26, hakomereka 37, hanapfa amatungo 60 kubera imvura idasanzwe yaguye kuva mu kwezi kwa cumi k’umwak ushize.
Iyo mvura ngo yanasenye imihanda n’ibiraro bitandatu, hanasenyuma inzu 656, inangiriza ibihingwa mu mirima kuri hegitari 1381 nk’uko iyi nkuru ya Radio 10 ikomeza ivuga.
Kuba iyi mvura ishobora kugera mu mezi y’ukwa gatanu (Gicurasi) n’ukwa gatandatu (Kamena) uyu mwaka, MIDMAR isaba abagituye mu manegeka kuhimuka kuko inyinshi mu ngaruka za yo, ari ho zagaragaye nk’uko byemezwa na Nsengiyumva Jean Baptiste, umuyobozi ushinzwe gukumira Ibiza muri iyo Minisiteri
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe gisaba abaturage n’inzego zitandukanye zirimo urw’ubuhinzi, guha agaciro amakuru y’iteganyagihe gitanga, kugira ngo hafatwe ingamba mu kwirinda no kugabanya ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere.
Kuva kuwa mbere w’iki cyumweru kugera kuwa gatatu, i Kigali hateraniye inama mpuzamahanga ihuje abahanga mu iteganyagihe n’abakora muri serivisi z’ubumenyi bw’ikirere, bagera ku 150, baturuka mu bihugu bigize akarere k’ihembe rya Afurika n’aka Afurika y’uburasirazuba.
Iyo nama yitezwemo gusesengura ibipimo by’iteganyagihe byaranze ibi bihugu, kugira ngo hatangazwe iteganyagihe ry’amezi atatu ari imbere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com



