Miliyoni 300 frw yari agenewe gufasha abarokotse yaburiwe irengero

Sangiza iyi nkuru

Ikigega cy’igihugu gishinzwe gufasha Abarokotse Jenoside, FARG, cyatangiye urugamba rwo kugaruza akayabo ka miliyoni 300 frw yari agenewe gutera inkunga imishinga ibyara inyungu atarakoreshejwe ku mpamvu yari yagambiriwe.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, itariki 23 Nzeri n’Umuyobozi wa FARG, Uwacu julienne ubwo yasubizaga ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri raporo ya 2018/2019.

Hagendewe kuri iyi raporo Komisiyo y’Inteko Ishinzwe Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), yabajije FARG impamvu nta makuru agaragara ku bijyanye n’imiterere y’amafaranga agenewe gutera inkunga imishinga yo gufasha abarokotse bakeneye ubufasha.

Ni mu gihe raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko FARG yohereje asaga miliyari 1 y’amafaranga y’u Rwanda, ku mashyirahamwe 1,065 binyuze mu mirenge hirya no hino mu gihugu yo gutera inkunga imishinga ibyara inyungu.

Raporo ivuga ko mu gihe nta makuru ajyanye n’imiterere y’amafaranga yatanzwe yo gutera inkunga imishinga, imikoreshereze y’amafaranga ku ntego yari iteganyijwe, idashobora kwemezwa.

Uwacu yasubije ko igice kinini cy’ayo mafaranga yakoreshejwe neza n’abagenerwabikorwa nk’uko iyi nkuru dukesha TNT ikomeza ivuga.

Icyakora, yavuze ko miliyoni 360 z’amafaranga y’u Rwanda Ikigega cyohereje mu turere kugira ngo bafashe abarokotse jenoside batishoboye gukora ibikorwa bibyara inyungu binyuze mu mashyirahamwe atakoreshejwe icyo yari agenewe.

Ku bufatanye n’uturere, Uwacu yavuze ko FARG yakoze urutonde rw’amashyirahamwe avugwa, kandi isaba ubufasha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugirango rukore iperereza ku bantu bakoresheje nabi amafaranga bahawe kugira ngo bayasubize, Ati: “ariko kandi n’abakoze ibyaha bihanwa n’amategeko bazabibazwa.”

Yavuze ko hari abayobozi b’inzego z’ibanze, cyane cyane ku rwego rw’imirenge, bahamwe n’icyaha cyo kunyereza amafaranga maze bagasubiza ayo mafaranga, agaragaza ko ibibazo nk’ibi byagaragaye mu turere 10 mu gihugu hose.

Yabwiye PAC, ko kugeza ubu miliyoni 60 frw zimaze kugaruzwa.

Abadepite bakaba basabye FARG gukora raporo y’ukuntu amafaranga yatanzwe, ayanyerejwe cyangwa yakoreshejwe nabi, n’ayamaze kugarurwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *