Miliyoni 50 z’abaturage muri Afurika y’amajyepfo zugarijwe n’inzara

Sangiza iyi nkuru

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM) ryatangaje ko abantu babarirwa muri za miriyoni muri Malawi, Mozambike, Zambiya na Zimbabwe bugarijwe n’inzara.

Ibi bihugu byibasiwe n’amapfa akomeye muri 2019 yarushijeho gukazwa muri uyu mwaka n’inzige. Icyorezo cya Covid-19 nacyo cyakajije umurego mu guteza ibibazo by’ubukungu mu baturage benshi bo mu karere ka Afurika ishyira amajyepfo.

Inzego mpuzamahanga zivuga ko muri aka karere hagenda hagaragara ikibazo cy’ibiribwa, aho abantu bagera kuri miliyoni 50 bafite ibyago byo kwibasirwa na yo.

Inzego zimwe zasabye ko hagurwa ibiribwa kugira ngo hirindwe ko iyi nzara yashyira mu kaga inyokomuntu nkuko bigaragara ku rubuga rw’Umuryango w’Abibumbye.

Muri Mutarama, mbere y’icyorezo cya Covid-19, gukenera ibiribwa kwiyongera muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara nibyo byibanzweho muri gahunda y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM). Ibi byatanze imyanzuro yerekana aho inzara ishobora kwibasira bikomeye abaturage mu gihembwe cya mbere cya 2020.

Nk’uko byatangajwe na PAM, abantu babarirwa muri za miriyoni bazakenera ubufasha bw’ibiribwa muri Zimbabwe, Sudani y’Amajyepfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere ka Sahel rwagati mu mezi ari imbere.

Ingano n’urusobe rw’imbogamizi muri Afurika no mu tundi turere bishobora kuzarenga umutungo n’ubushobozi bya PAM n’izindi nzego, nk’uko isesengura ryakozwe icyo gihe ribitangaza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *