Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ibiribwa (WFP) yaburiye ko Isi igiye guhura n’ikibazo gikomeye itigeze ihura nacyo, aho abantu bagera kuri miliyoni 345 bagenda basatira guhura n’inzara mu gihe miliyoni 70 zari zigiye kugarizwa n’inzara kubera intambara yo muri Ukraine .
Kuri uyu wa Kane, itariki 15 Nzeri, David Beasley, umuyobozi mukuru wa WFP, yabwiye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi, ko miliyoni 345 z’abaturage bugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa rikabije mu bihugu 82 aho iri shami rikorera, bakaba barikubye kabiri ugereranyije n’umubare w’abantu bari bafite ikibazo cy’ibiribwa rikabije mbere ya COVID-19.
Yavuze ko biteye impungenge bidasanzwe kuba miliyoni 50 z’abo bantu bo mu bihugu 45 bafite ikibazo cy’imirire mibi ikabije kandi “bakomanga ku muryango w’inzara” nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.
Ati: “Icyari umuhengeri w’inzara ubu ni tsunami y’inzara”, agaragaza ko impamvu ari amakimbirane akomeje kwiyongera, ibibazo by’ubukungu byatewe n’ingaruka z’icyorezo, imihindagurikire y’ikirere, izamuka ry’ibiciro bya peteroli ndetse n’intambara y’u Burusiya kuri Ukraine.
Kuva u Burusiya bwatera umuturanyi wabwo ku ya 24 Gashyantare, Beasley yavuze ko kwiyongera kw’ibiciro by’ibiribwa, lisansi n’ifumbire byatumye abantu miliyoni 70 basatira inzara.
N’ubwo muri Nyakanga habaye amasezerano yemerera ingano zo muri Ukraine koherezwa ku byambu bitatu byo mu nyanja y’Umukara zari zarahagaritswe n’u Burusiya ndetse no gukomeza gushyira ingufu mu gusubiza ifumbire y’u Burusiya ku masoko y’Isi, “Hari ibyago bya nyabyo kandi biteje akaga by’inzara nyinshi muri uyu mwaka” nk’uko avuga.
Ati: “Kandi mu 2023, ikibazo cy’ibiciro by’ibiribwa kiriho gishobora kuvamo ikibazo cyo kuboneka kw’ibiribwa nitutagira icyo dukora.”


