Mimi warize APR FC yatsinzwe yavuze kuri Sugira Ernest n’amabara agize ikariso yambara

Sangiza iyi nkuru

Umufana w’ikipe ya APR FC, Ufitamahoro Annet uzwi ku izina rya Mimi cyangwa se Mama Shema, avuga ko igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka ari icyabo.

Uyu mufana ukomeye w’iyi kipe benshi bamumenye cyane mu itangazamakuru ubwo ikipe ya APR FC yatsindwaga na Sunrise i Nyagatere muri Mutarama uyu mwaka.

Hari ku mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona utari warabereye igihe, APR FC yatsinzwe na Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare ibitego 3-2, amarira atemba ku matama ya bamwe mu bafana bayo biganjemo abagore, barimo n’uyu Mimi.

Aganira na Bwiza Tv, yavuze byinshi kuri iyi kipe afana, agaruka no ku gihano rutahizamu wayo Sugira Erneste aherutse guhabwa n’ubuyobozi bwayo.

Nk’umufana wa APR FC avuga ko imyenda yambara yose igomba kuba irangwa n’ibara ry’umukara n’umweru, kuva ku igaragara inyuma kugera no ku myenda y’imbere.

Kanda kuri iyo Link urebe Video y’ikiganiro kirambuye

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *