Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, kuri uyu wa Kabiri yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu gihugu cya Finland aho kuri uyu wa Gatatu agirana ikiganiro na mugenzi we, Pekka Haavisto, bakaganira ku ngingo zitandukanye.
Biteganyijwe ko abaminisitiri bombi baganira ku mubano wa Finland n’u Rwanda, ku bibazo byo mu karere n’ubutwererane mpuzamahanga. Baranashimangira imibanire ishingiye ku bukungu bashyira umukono ku masezerano y’ubwumvikane ku bucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba yagiye aherekejwe n’abanyemari batandukanye bagiye kureba aho bashora imari muri Finland nk’uko tubikesha Africanews.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Finland ati “ U Rwanda ni umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Finland muri Afurika, nk’urugero mu bijyanye no kurwanya imihindagurikire y’ikirere. Ubufatanye bwacu mu bucuruzi buri gutera imbere, ku butumire bwacu, u Rwanda ruherutse kwiyunga ku ihuriro rya ba minisitiri b’imari mu bikorwa by’ikirere. Turashaka gukomezanya aka kazi. Mu rwego rw’ubucuruzi, hari amahirwe menshi yo kugera kuri izo ntego,”

Ubwo yageraga muri Finland mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Vincent Biruta yabonanye na minisitiri w’ibidukikije wa Finland, Mikkonen Krista, baganira ku bijyanye n’ubukungu.

Nk’uko bigaragara kuri twitter ya minisiteri y’ububanyi n’amahanga kandi, Minisitiri Vincent Biruta yanabonanye na minisitiri w’uburezi wa Finland, Li Andersson, baganira ku bufatanye mu bijyanye n’uburezi bw’amasomo y’ubumenyingiro ndetse n’amahugurwa hagati y’u Rwanda na Finland.

4 Responses
Min. Biruta mu ruzinduko rw’akazi muri Finland
Biragoye cyane kubona aho politiki y’Urwanda yahurira n’iya Finland! Demokarasi muri Finland yateye imbere ku rwego ruhambaye. Byatumye nta mutegetsi wigira igihangange cyanga ikinani. Nta minisitiri umara imyaka irenze umunani. Agomba kwibwira akareka amaraso mashya agakomeza aho yaragereje. Ntabwo itegeko nshinga rihinduka ngo umutegetsi yiyongeze manda. Ikindi nuko nta muntu uragizwa inkoni. Sindabona aho ushinzwe umutekano akubita umuturage. Akarusho ni uburezi. Nicyo gihugu cyambere mu ireme ly’uburezi ku isi. Nta mashuri y’abakene n’ay’abakire abaho. Amashuri yose agengwa na Leta kandi ikayashoramo ibyangombwa byose, harimo no kurira ku ishuri. Nta mafaranga y’ishuri uretse muri kaminuza nkeya. Mbese, simbona ahaba imikoranire y’ibihugu byombi!

Denis we! Nakurikiye ukuntu comments zagiye zisibwa ariko sinasobanukirwa impamvu. Hari iyerekanaga ukuntu Finland n’Urwanda bitari ku murongo umwe, ndetse ko gukorana byagorana. Ibyo bibangamiyehe ikinyamakuru cyanyu? Bivuze se ko mukorera mu kwaha mukirengagiza ukuri abanyarwanda bagombye kumenya? Aribyo mwazabulyozwa!