Min Kaboneka yahwituye ababa bagifite imyumvire yo guha akato abafite ubumuga

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yibukije Abanyarwanda ko uburyo ubwo ari bwo bwose bwakoresha mu guha akato cyangwa kubangamira ufite ubumuga wese bubujijwe kandi ko bihanishwa itegeko.

Ibi ni bimwe mu byo yagarutsweho ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama yo ku rwego rw’igihugu yareberaga hamwe  ibyagezweho mu guteza imbere abafite ubumuga mu Rwanda, uruhare rwabo mu bukungu ndetse no gukuraho imbogamizi zaba zigihari.

Muri iyi nama, Min Kaboneka yibukije zimwe mu ngingo z’amategeko ahana mu Rwanda zibuza abantu kubangamira abafite ubumuga mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Dgm6RHQW0AEjSAC
Abanyepolitiki batandukanye bari bitabiriye inama

Yagize ati “Ingingo ya 16 ivuga ko Abanyarwanda bose bavukana uburenganzira no kwishyira ukizana kungana itotezwa cyangwa iteshagaciro iryo ari ryo ryose cyangwa ikindi cyose gisa na ryo ryaba irishingiye ku nkomoko, akarere, ibara ry’uruhu, igitsina, idini n’ibindi bihanishwa itegeko.”

Min. Kaboneka yakomeje kandi avuga ko ingingo ya 15 igenera uburezi buri wese ufite ubumuga ubwo ari bwo bwose.

Nubwo nta we Min Kaboneka yatunze agatoki ko yaba yaragaragayeho imyitarire yo guha akato abafite ubumuga, yagaragaje ko hari intambwe igaragara yo kwishimira mu guteza imbere imibereho, gufasha no kurengera uburenganzira bw’abafite ubumuga mu nzego zose z’imibereho y’igihugu.

Dgml92cXcAIno4Y

Yagize ati “twashyizeho amategeko arengera uburenganzira bw’abafite ubumuga, byongeye Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho inama y’igihugu cy’Abafite ubumuga bikaba biri mu ngingo ya 139 mu gitabo cy’Itegekonshinga ibi bikaba binajyendana no kuba ubuvugizi bwabo budahwema gukorwa.”

Mu guteza imbere uburezi ku bafite ubumuga mu Rwanda, hashyizweho amashuri y’ubumenyingiro azwi nka TVET, ibi bikaba ari bimwe mu bifasha abafite ubumuga haba mu kwiteza imbere no mu kubaka igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *