Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka yasabye abanyamakuru bashoje itorero kurangwa n’umuco wo gukunda no kubaka igihugu kibabereye aho kugendera ku bitekerezo by’ababashukisha za ruswa n’utundi tuntu tw’intica ntikize mu kazi ka bo ka buri munsi bakora.
Ibi yabitangarije mu muhango wo gusoza itorero ry’abanyamakuru ”Impamyabigwi” ku nshuro ya 2, aho yagarutse cyane ku bantu usanga bashaka kugira abanyamakuru ibikoresho kubera amafaranga y’intica ntikize bityo anabasaba kubyamaganira kure .
Yagize ati”niba umunyamakuru yugarijwe n’ubukene,hari abashaka kumuha ruswa no kumugira igikoresho, intwaro nyayo ni ukuri no kwihangana, abanyamakuru bakwiriye kumva ko u Rwanda ari urwabo, bagaharanira inyungu z’u Rwanda mbere ya byose.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibi Min Kaboneka yabigereranyije n’umuco wa gikoloni wari warugarije abanyarwanda bo hambere, aho yavuze ko bisa no kwica umuco kandi ari wo zingiro rya byose.
Yakomeje agira ati”Abakoloni batwangishije iby’iwacu, twigishwa amateka y’ibihugu byabo kugeza ubwo twanze igihugu cyacu, gusa ibyo twakora byose ngo dushimishe abakoloni, twibuke ko iwacu mu Rwanda hagomba kuba heza mbere ya byose.”
Aha Minisitiri Kaboneka yagarutse ku buryo bwakoreshejwe mu gusenya umuco nyarwanda binyuze mu nyigisho zahabwaga Abanyarwanda, aho yagaragaje ko Abakoloni bigishije ko abanyarwanda batazi Imana, Imana y’i Rwanda igacibwa hakimikwa Mungu.

Yakomeje agira ati”gusenya umuco bifatanye no kwica imyumvire,kuko abakoloni bigishije ko kwemera Imana y’i Rwanda ari ubupagani, amazina nka Habimana, Bizimana n’andi yagizwe amapagani, amatagatifu aba adafite ibisobanuro mu muco nya Rwanda.”
Yaboneyeho umwanya wo guha aba banyamakuru impanuro zo gukorera mu mucyo bakarwanya icyahesha isura mbi igihugu, ndetse n’Afurika muri rusange ndetse avuga ko leta y’u Rwanda yifuza itangazamakuru rishoboye kandi riharanira inyungu z’igihugu, rikanakorwa n’abakunda igihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iri torero ry’abanyamakuru ”Impamyabigwi ribaye ku nshuro ya 2, ryitabiriwe n’abanyamakuru bo mu bitangazamakuru bitandukanye mu gihugu bagera ku 160, barimo abagore bakababakaba hafi 1/3 gusa cya bo, rikaba ryatangiye ku itariki ya 19 Mata 2017.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


