Umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburezi muri Kenya, Prof. George Magoha yategetse abarimu kuzajya bambura abanyeshuri birinda COVID-19 bakoresheje umuti wo gukaraba mu ntoki, sanitayiza (sanitizer). Mu ijambo yavuze ubwo yari ku ishuri ryisumbuye ryitwa Our Lady of Fatima muri Kariobangi, muri Nairobi, yavuze ko abanyeshuri bamburwa sanitayiza kuko hari abari kuzikoresha mu gutwika amashuri. Magoha ati ” Nshaka kubwira abarimu bose ko nta munyeshuri wemerewe kwinjiza mu ishuri uducupa duto twa sanitayiza. Niba umunyeshuri ayifite, ayamburwe, bayimuikire, ayihabwe ari uko agiye gusohoka ku ishuri.” Avuga ko Leta ifite amakuru ko hari ishuri rimwe ryatwitswe biturutse kuri sanitayiza y’abanyeshuri. Yasabye abashinzwe umutekano gukurikirana abihishe inyuma ibi bikorwa ndetse n’abarimu kwita kuri iki kibazo. Uyu muminisitiri avuga ko basanze abana bararezwe bajeyi mu bihe amashuri yari afunzwe bityo bakaba batangiye kwibasira abarimu nk’uko Nairobinews dukesha iyi nkuru ibitangaza. Ngo ” Mwabafashe nk’amagi. Umwana amaze amezi icyenda mu rugo, wibwira ko diregiteri ari we uzamushyiramo ikinyabupfura? Mwumva bizagenda bite?”

2 Responses
Min. Magoha wagereranyije u Rwanda n’akarere ka Kenya yategetse ko abanyeshuri bamburwa za sanitayiza
Ariko n’igitangaza kabisa,kombona uwo mu Ministre atubutse,mu gihugu cye cg kw’isi hose,ntawumurusha ubushobozi arusha ibiro,mbwira abumva,Ubunini se!!!!!!