Min. Munyakazi yatangije ibizamini by’abasoza ibyiciro by’ayisumbuye- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta  ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac yatangije ku mugaragaro ibizamini by’abanyeshuri basoza ikiciro rusange (Tronc-Commun) ndetse n’abasoza umwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye.

Ni umuhango wabereye ku rwunge rw’amashuri rwa Kicukiro (Groupe Scolaire Kicukiro), ruherereye mu murenge wa Niboye, akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ugushyingo 2018, aho bagiye kumara icyumweru bakora ibizamini bisoza ikiciro rusange.

M3Min. Munyakazi yahaye impanuro aba banyeshuri basoza ibi byiciro bibiri, ababwira  ko batagomba gukora ibizamini baharanira gutsinda gusa, Ati “mwamaze gukura muzi icyo gukora. Musohore ibyo mufite mubigaragaze, tuzabiheraho tubafashe ejo hazaza muzubake igihugu cyanyu,… Ntimukorere kubona Pass, mushake Distinction”.

Min. Munyakazi yakomeje asaba abasoza ayisumbuye kugaragaza ubuhanga bwabo bashaka amanota azabafasha  gukomeza muri Kaminuza, bakazayisoza bakorera igihugu cyabo.

Ku basoza ikiciro rusange abasaba kwitwara neza mu bizamini, kugira ngo bazatsinde neza bafite amanota abemerera gukomeza mu mashami (Sections).

Imibare igaragazwa na REB [Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi], igaragaza ko abanyeshuri bagiye gukora ibizamini bisoza icyiciro rusange ari 99 288, barimo abakobwa 54 194 n’abahungu 45 094.

Abasoza umwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye mu masomo y’uburezi rusange ni abanyeshuri 46 688, abakobwa 26 097 n’abahungu 20 571.

Abanyeshuri 45 292 muri bo, bigaga umunsi ku wundi mu bigo  naho 1 360 ni abakandida bigenga.

 

M2
Min. Dr Munyakazi yabanje guha abanyeshuri impanuro mbere y’uko ibizamini bitangira
M4
Aha Min. Dr Munyakazi yahaga abanyeshuri ibizamini
M5
Min. Dr Munyakazi mu cyumba cy’ishuri rikorerwamo ibizamini

M1

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *