Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yahaye impanuro abayobozi b’Intara y’Amajyepfo, abasaba gushyira hamwe bakareka ibinyoma, ruswa n’ibindi.
Mu muhango wo gusoza umwiherero w’iminsi itatu abayobozi b’Intara y’Amajyepfo barimo, wabaye ku Cyumweru tariki ya 4 Ugushyingo 2018, Min.Prof.Shyaka nibwo yongeye kubaha impanuro nyuma y’izo yabahaye ku wa 25 Ukwakira 2018, mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri mushya, Emmanuel K. Gasana na Mureshyankwano Marie Rose wayiyoboraga.
Muri uwo muhango wo ku wa 25 Ukwakira, Min Prof Shyaka yabahanuye abasaba kureka amatiku, ahubwo bagakora baharanira icyateza iyi Ntara imbere.
Yagize ati “Hano mu Majyepfo ngo haba amatiku ameze nk’urwiri rumwe barandura ntirushiremo,… ibintu by’amatiku n’urugambo twabireka! tugakora ibintu byaduteza imbere kuko amatiku ntacyo amaze kandi muri iyi ntara ngo birahaba,…”.
Kuri iyi nshuro ubwo yasozaga uyu mwiherero w’abayobozi b’Intara y’Amajyepfo, Min Prof Shyaka yagize ati “Intara y’Amajyepfo ikwiye kurangwa n’ubufatanye, gukorera hamwe, impinduka igendera ku bwenge n’ubumenyi aho gukoresha ibinyoma, ruswa, amakimbirane cyangwa inyungu z’abantu ku giti cyabo”.
Yakomeje avuga ko impinduka y’Intara y’Amajyepfo ari ihame ritagirwaho impaka kandi igomba kuba uko byagenda kose. Ati “Iki nicyo gihe cyo guhindura isura y’iyi Ntara kandi bizagerwaho ari uko imikorere ishingiye ku muturage kandi ikarasa intego”.
Yasabye abajyanama gufasha Komite Nyobozi kuzuza inshingano, kugira uruhare rufatika mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyateguwe no kongera imbaraga mu kuzamura uruhare rw’abaturage muri gahunda zose zibareba ndetse no kugaruka bakabagezaho aho zigeze.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ucyuye igihe, Mureshyankwano M. Rose, ubwo yahererekanyaga ububasha n’uwamusimbuye, Gasana Emmanuel, yatangaje ko abaturage bo muri iyi Ntara bakiri mu bukene bukabije bangana na 16,9%, bakiri mu cyiciro cya Mbere naho abagera kuri 31,6% bari mu kiciro cya Kabiri cy’Ubudehe.


