Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Sezibera Richard, avuga ko LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR na Lieutenant Colonel Abega, wari ushinzwe iperereza, nyuma yo koherezwa mu Rwanda, ubu bafashwe neza kandi batanga amakuru meza akenewe.
Mu Ukuboza 2018, nibwo Bazeye na Lt.Col Abega bafashwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), nyuma baza koherezwa mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ku wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2019, Min Sezibera yavuze ko aba bayobozi ba FDLR, bagejejwe mu Rwanda ndetse ko bameze neza.
Agira ati “Abasirikare barenga 800 bamwe baje bava mu bice bitandukanye bya Congo bari i Mutobo n’ahandi, hari n’abadi babiri nibo baherutse kuza, umwe ashinzwe ubutasi undi ashinzwe ibindi, abo nabo bazanwe mu Rwanda barafashwa, baratanga amakuru menshi, icy’ingenzi ni uko batashye bari iwabo. Ubwo ibindi Leta izajya ibagezaho igihe bibanye ngombwa ariko bari mu Rwanda bafashwe neza, kandi baratanga amakuru meza akenewe.
Umutwe wa FDLR, Bazeye na Lt.Col Abega babarizwagamo, urwanya Leta y’u Rwanda, umaze imyaka igera kuri 25 urwanira ku butaka bwa Congo, ukaba ugizwe na bamwe basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Ku wa 10 Ukuboza 2018, mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba, hagabwe igitero ariko nyuma y’umunsi umwe kibaye, Bazeye yigamba kuri VOA avuga ko ari FDLR yakigabye, anavuga ko bateye baturutse ahitwa Rugali muri Congo.
Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Gusubiza mu Buzima Busanzwe Ingabo Zavuye ku rugerero ndetse no mu mitwe yitwaje intwaro (RDRC) itangaza ko imaze gusubiza mu buzima busanzwe abasirikare ibihumbi 80 barimo abagera ku bihumbi 12 bahoze muri FDLR, umutwe urwanya Leta y’u Rwanda.



