Minisitiri muri Perezidansi y’ u Rwanda, Uwizeye Judith avuga ko umukozi we aherutse kwibeshya ubwo yishyuraga ibyo yari aguze akoresheje Momo Pay ariko akibeshya, amafaranga akajya ku yindi nimero. Uyu yifashishije Twitter yavuze uko byagenze, gusa ngo RIB yarahagobotse. Ati ” Mu minsi 2 ishize, umukozi wanjye yishyuye ibintu maze yibeshya kuri code ya MoPay y’umucuruzi. Mu minota mike uwo wundi yaramaze gukuraho amafr.yose maze akuraho tele. ye! Muzi uko byagenze?” Akomeza agira ati ” Negereye RIB_Rw none bati” tuyagushyirire kuri MoMo?” Arakeza RIB ati ” mwubahwe RIB.” Kuri Twitter, bamwe bavuga ko ashobora kuba yarafashijwe kuko ari umutegetsi ukomeye. Deogratias Ukurikiyenyagasani ati ” Nyakubahwa minister ukorera mu byubahiro byiyo hejuru, ubwo koko niki utakorerwa ngo uhambwe service isumba isanzwe!” Ingabire M. Immaculee wa TI-Rwanda mu gusubiza ati ” Ko nzi n’abandi RIB yabikoreye, kandi batari n’abayobozi b’Umudugugu? Kwemera ko urwego runaka rukora neza ni byiza kuko bifasha no kurunenga igihe rwakoze nabi kandi ntibigaragare nko kurwibasira.” Ni ingingo abatari bake batanzeho ibitekerezo, abazana ibiterekeranye, abavuga ko bo RIB ntacyo irabamarira ku bibazo bayigejejeho n’ibindi bigaragaza ukwinigura. RIB ikunze gusaba abaturage kuyigana igihe cyose bahuye n’ikibazo cy’ubutekamutwe, ubwambuzi n’ibindi kugira ngo ibafashe.
XMA Header Image
Nikibazo Politike!! Abagabo 2 bananiwe kumvikana babituzanamo\dufite abapfumu RIB na Police byavaho
youtube.com
Aa

8 Responses
Min. Uwizeye yavuze ku isanganya ryabaye ku mukozi we bigasaba RIB kuhagoboka
ibi rwose numuturage wo hasi RIB irabimukorera,suko ari umuyobozi mukuru ahubwo nuko ari umuturage watanze ikibazo.na MTN ubwayo irabikurikirana kuko ni kenshi agents bagiye bibeshya inomero mbasabye koherereza umuntu cash MTN ikayankurikiranira nkayabona.RIB niyo gushimirwa

Abatekamutwe banyibye frw142 mille kuri phone natanze ikirego 10.04.21 kuri RIB nubu ntagisubizo ndabona.

Murakoze,nange banfashe nibwe 4m,hashize amezi 2,ariko nanubu nabuze igisubizo,iyo mpamagaye kuri RIB,barambwira ngo baracyashakisha Abajura,nange byihuse gutya byaba aribyiza,murakoze