Min. w’Intebe ari i Johannesburg mu nama mpuzamahanga yiga ku ishoramari muri Afurika- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard ari i Johannesburg muri Afurika y’Epfo aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ishoramari muri Afurika.

Ni inama yatangiye ku itariki ya 7 Ugushyingo 2018, ikaba isozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ugushyingo. Muri iyi nama Minisitiri w’Intebe ahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Iyi nama yateguwe na Banki Nyafurika Itsura Amajymbere yitabiriwe kandi n’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma batandukanye bo ku mugabane wa Afurika barimo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ari na we wayitangije ku mugaragaro.

Iyi nama igamije kurebera hamwe uburyo ibihugu bya Afurika byakongera imbaraga mu ishoramari mu rwego rw’ibikorwaremezo, ingufu, ubuhahirane no gufata ingamba za ngombwa zo korohereza ishoramari mu bihugu bya Afurika.

Muri iyi nama kandi Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente  n’itsinda ayoboye ririmo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana hamwe n’abashinzwe ishoramari mu Rwego ry’Igihugu Rushinzwe Iterambere, RDB, banaboneyeho umwanya wo kugaragariza abashoramari batandukanye ku ngamba u Rwanda rwafashe mu rwego rwo korohereza ishoramari no kubamurikira imishinga itandukanye bashoramo imari cyane cyane iyo mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Imwe mu mishanga bamurikiye abashoramari irimo: Umushinga wa Kigali Innovation City (KIC), Umushinga w’ubukererarugendo muri Karongi, Umushinga wo kubaka amazu aciriritse yo guturwamo, n’umushinga w’ubuhinzi. Bamwe mu bashoramari bitabiriye iki kiganiro bahise bagaragaza ko bifuza kuza gushora imari yabo mu Rwanda.

Ndagijimana signing Ndagijimana signing2 PM in Africa Investment forum in SA PM meeting investors and business people in SA PM shakes hand with an investor 2 PM shakes hand with an investor from SA PM with Amb Karega in SA

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *