Minisitiri mushya w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Gen Haji Abubaker Jeje Odongo yigeze kwikoma Abanyarwanda baba mu Karere ka Hoima avuga ko bari gutumira benewabo ngo baze kuhatura ku bwinshi. Gen Odongo nk’uko ibinyamakuru byo muri Uganda byabigarutseho, mu gutunga agatoki Abanyarwanda, ubwo yari Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, yavuze ko hari abagura ubutaka buto, barangiza bagatumira benewabo ngo baze kuhatura ngo ubutaka ni bwinshi. Gen Odongo yagize ati ” Bariya Banyarwanda baza bakagura ubutaka buto, ubundi bagatumira benewabo ngo ubutaka bwarabonetse, bari mu bateza ibibazo.” Odongo yabitangaje ubwo yagarukaga ku kibazo cy’umutekano muke, n’ibyaha byari by’urugomo byari bikomeje kwiyongera mu gihugu mu 2018. Bamwe mu Banyarwanda bakunze kwikomwa n’abandi baturage babashinja guteza umutekano muke. Mu myaka mike ishize, mu Karere ka Ntungamo habayeho guta muri yombi abazwi nk’abapagasi bakomoka mu Rwanda ari bo batungwa agatoki ko biba inka ndetse bagakora n’urugomo igihe bahaze Waragi (Kanyanga). Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Min. w’Ububanyi n’Amahanga mushya wa Uganda yigeze kwikoma Abanyarwanda
ariko nta muntu numwe wakwemera ko abanyamahanga bagura ubutaka bwabo
Min. w’Ububanyi n’Amahanga mushya wa Uganda yigeze kwikoma Abanyarwanda
ariko nta muntu numwe wakwemera ko abanyamahanga bagura ubutaka bwabo