MINALOC ntiyemeranya n’abayobozi batandika abana babyarwa n’indaya mu irangamimerere

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yagaragaje ko itemeranya n’abayobozi banga kwandika abana babyarwa n’abagore bakora uburaya mu bitabo by’irangamimerere, kubera ko ba Se baba batazwi.

Ni nyuma y’aho Igihe itangaje inkuru y’abakora uburaya mu Karere ka Ruhango, binubire abayobozi bo ku mirenge babatuma abagabo babyaranye kugira ngo babandikire abana, kandi batabazi.

Harimo ufite imyaka 26 y’amavuko wabyaye abana batandatu. Yavuze ko abo aziye ba se ari babiri gusa, ati: “Nk’ubu mbyaye abana 6, njya kwandikisha umwana ku murenge bakambwira ngo nzane umugabo kandi ntawe ngira.”

Buri mwana afite uburenganzira bwo kwandikwa mu irangamimerere

MINALOC yatangaga igitekerezo (comment) kuri iyi nkuru yifashishije urubuga rwa Twitter, yatangaje ko buri mwana afite uburenganzira bwo kwandikwa mu gitabo cy’irangamimerere.

Iti: “Buri mwana wese afite uburenganzira bwo kwandikwa mu gitabo cy’irangamimerere. Umwana yandikwa kuri nyina mu gihe se atazwi, ndetse n’iyo se abonetse nyuma y’igihe runaka, rwose bamwongeraho.”

Uretse n’umwana utaziwe se, n’uwatoraguwe afite uburenganzira bwo kwandikwa muri iki gitabo, iti: “N’umwana watoraguwe yandikwa mu gitabo cy’irangamimerere: Umuntu wese utoraguye uruhinja rukivuka se na nyina batazwi ategetswe kumenyesha ivuka mu minsi 30 ku mwanditsi w’irangamimerere w’aho umwana yatoraguwe agakora inyandiko y’agateganyo y’ivuka.”

Kutandika umwana mu gitabo cy’irangamimerere bimugiraho ingaruka zirimo kuba atavurirwa ku bwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante), cyane ko aba atagaragara nk’ubarizwa mu muryango runaka, binajyana n’icyiciro cy’ubudehe.

Ifoto: Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. MINALOC ntiyemeranya n’abayobozi batandika abana babyarwa n’indaya mu irangamimerere
    Aha harumvikana rwose,ariko ubundi abayobozi b’ibanze biha gufata ibyemezo nkibyo babibwiwe nande?Munaloc irakoze cyane gusobanura,ariko na munisante izasobanurire abanyarwanda impamvu ngo indaya zitinda kwakirwa kwa muganga babaza ID yuwamuteye inda.kdi Hari n’igihe aba atamuzi.kiki batamwandika kuri nyina?nkuko munaloc ibivuga?

  2. MINALOC ntiyemeranya n’abayobozi batandika abana babyarwa n’indaya mu irangamimerere
    Aha harumvikana rwose,ariko ubundi abayobozi b’ibanze biha gufata ibyemezo nkibyo babibwiwe nande?Munaloc irakoze cyane gusobanura,ariko na munisante izasobanurire abanyarwanda impamvu ngo indaya zitinda kwakirwa kwa muganga babaza ID yuwamuteye inda.kdi Hari n’igihe aba atamuzi.kiki batamwandika kuri nyina?nkuko munaloc ibivuga?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *