Abakandida barenga 920 bahuriye ku kizamini cy’akazi ka Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi bahatanira imyanya ibiri gusa.
Mu mahema yera ya Hotel imwe mu mujyi Kigali bamwe bakekaga ko ari ubukwe, abandi bibaza ko habereye igiterane. Ni mu gitondo cy’uyu wa gatatu tariki 29 Werurwe 2017, ubwo imbaga y’abagore n’abagabo biganjemo urubyiruko bitabiraga ikizamini cya MINECOFIN.
Imyanya ihatanirwa ni ibiri gusa, nubwo aba bayihatanira ari uruhuri. Umwe ni uw’umukozi ushinzwe gukusanya imisoro mu nzego z’ibanze (Fiscal Desentralization Officer), n’uw’ushinzwe isesengura mari (Financial analyst)bahuriye mu mahema y’iyi Hotel, kuko nta kindi cyumba bashoboraga gukwirwamo cyari kuboneka.
Iki kizamini gisa n’icyaciye igikuba mu mujyi wa Kigali, kuko abahisi n’abagenzi baje gushungera bazi ko buri wese yemerewe kwinjira, ndetse n’abamotari babazanaga ntibahitaga basubirayo.
Iki cyaba ari ikimenyetso cy’ubushomeri mu Rwanda, ariko si ko bimeze. Umwe mu bitabiriye iki kizamini yahishuriye Bwiza.com ko benshi muri bo basanzwe bafite akazi, ngo gusa bakaba batishimiye imishahara bahabwa aho bakora.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura,n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu ibinyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste


