ghaxigjwsae38m6.jpg

MINECOFIN na RRA byatanze ikiganiro ku mateka ya Minisitiri atandukanye yemejwe mu nama y’abaminisitiri

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’imari n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku mateka ya Minisitiri atandukanye yemejwe mu nama y’abaminisitiri yo ku wa 27/02/2024.

Ni Iteka rya Minisitiri rigena uburyo n’ibisabwa kugira ngo abasora bemererwe uburenganzira bukomoka ku kwigaragaza ku bushake (Voluntary disclosure). Iri teka riha uburenganzira abasora, bwo gukurirwaho ibihano ku misoro batishyuye mu gihe bigaragaje batarakorerwa igenzura.

ghaxigjwsae38m6.jpg

Harimo kandi Iteka rya minisitiri rigena uburyo bwo gusaba uruhushya rwo kugura serivisi zo mu mahanga zitaboneka mu Rwanda; aho abasora nyuma yo gukoresha ipiganwa bikagaragara ko izo serivisi zitaboneka mu Rwanda, bemerewe kuzikura mu mahanga bagasonerwa umusoro wa TVA.

ghah5vqxmaervss.jpg

Hari n’Iteka rya Minisitiri rigena ishimwe rishingiye ku musoro ku nyongeragaciro. Iri teka ryemeje ko umuguzi wa nyuma wasabye fagitire y’ikoranabuhanga ya EBM azajya ahabwa 10% ry’amafaranga yakiriwe ku musoro ku nyongeragaciro (TVA) kuri buri fagitire asabye, ndetse na 50% ku bihano byaciwe umucuruzi mu gihe umuguzi yamugaragaje nk’uwari wanze kumuha fagitire.

ghaw6eixcaa2eeg.jpg

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, agaruka ku mpamvu z’aya mateka ya minisitiri atatu, yavuze ko yose agamije kunoza imisoreshereze mu Rwanda kugira ngo imisoro yakirwe neza kandi ikoreshwe mu bikorwa bitandukanye by’iterambere bigera kuri buri wese.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *