MINEDUC yasobanuye impamvu hari abanyeshuri bahawe kwiga amashami arimo amasomo babonyemo zeru

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) kuri uyu wa Gatatu yatanze umucyo ku mpamvu yatumye hari abanyeshuri bahawe kujya kwiga icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, ariko bagahabwa amashami arimo amasomo batsinzwe cyane.

Ku wa Kabiri tariki ya 27 Kanama ni bwo iyi Minisiteri yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta ku banyeshuri bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza ndetse n’igisoza ay’icyiciro rusange.

Nyuma yo gutangaza aya manota ku mbuga nkoranyambaga hahise hatangira gukwirakwizwa amanota y’abanyeshuri byagaragaraga ko bahawe kujya kwiga amashami agizwe n’amasomo batsinzwe kurusha andi.

Urugero hari nk’abo bigaragara ko bagiye bahabwa kujya kwiga PCM nyamara baragiye bagira zeru mu masomo ya Physique, Chimie ndetse n’imibare.

Ibi byakuruye impaka ndende mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bibazaga icyo MINEDUC ndetse n’Ikigo NESA gishinzwe ibizamini bagendeyeho mu guha abanyeshuri amashami bagomba kwiga, bakagaragaza ko batumva impamvu abanyeshuri batajya bahabwa kwiga ibyo bashoboye.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Twagirayezu Gaspard, yasobanuye ko umunyeshuri ahabwa kujya kwiga ahantu runaka bitewe n’uko yitwaye mu kizamini cya Leta.

Ati: “Birumvikana umunyeshuri warushije abandi ahabwa amahirwe yo kujya kwiga aho yahisemo bwa mbere. Hari umunyeshuri uvuga ati ‘njyewe nzajya kwiga muri boarding school runaka’ akabihitamo. Iyo abonye amanota ya mbere ashobora kuba yajyayo, ariko hari n’uvuga ati ‘njyewe uko byagenda kose ngomba kwiga hafi yo mu rugo'”.

Minisitiri w’Uburezi yakomeje asobanura ko hari abandi banyeshuri baba batakoze neza birangira MINEDUC ihitiyemo kujya kwiga hafi y’aho batuye.

Yavuze ko aba ngaba bahabwa amahirwe yo kuba bahindura amashami Minisiteri y’Uburezi iba yabahitiyemo kwiga.

Ati: “Umunyeshuri tukaba twamuhitiyemo MCB kubera ko ari yo iri aho atuye, ariko aho atuye hari ahandi ashobora kujya twebwe tutamuhaye. Icyo gihe rero abayobozi bo mu karere, ab’amashuri ndetse n’ababyeyi ni bo baba bazi neza intera y’aho ayo mashuri aba aherereye bashobora kumugira inama akaba yahindura”.

Ku bijyanye n’uko hari abanyeshuri bahawe kwiga amashami arimo amasomo bagizemo zeru mu kizamini cya Leta, Minisitiri Twagirayezu yasobanuye ko byatewe n’uko abanyeshuri biga bataha bagiye bashakirwa amashuri yegereye aho batuye.

Yavuze ko icyakora hari amahirwe y’uko abahuye na kiriya kibazo bemerewe guhindura amashami bahawe kwiga ndetse n’amashuri bahawe kwigamo.

Yunzemo ko mu gihe umunyeshuri atabonye ishami ririmo ibyo yifuza kwiga hashakishwa ahandi biri, haba kure gato y’aho atuye cyangwa mu mashuri yigenga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *