Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, avuga ko kuba abana batabonaga umwanya uhagije wo kuryama ngo basinzire neza, biri mu byatumye bafata umwanzuro ko amasomo mu mashuri yose mu Rwanda agomba kujya atangira saa mbili n’igice za mugitondo, akazajya asozwa saa kumi n’imwe z’umugoroba. Ni umwanzuro wafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo, ikaba yari iyobowe na Perezida Paul Kagame. Iyi nama yemerejwemo amasaha y’amasomo mu mashuri n’amasaha y’abakozi mu Rwanda, hagamijwe “guteza imbere ireme ry’uburezi, kongera umusaruro ukomoka ku kazi no kunoza imibereho myiza y’umuryango.” Mu kiganiro na RBA cyari kigamije gusobanura byimbitse iby’iki cyemezo, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko uretse impamvu zavuzwe haruguru, bakoze ubushakashatsi bagasanga ingengabihe yari iriho yagoraga abana, ntibaryame bihagije. Yagize ati” Twarashakishije dusanga abana batangira ishuri kare bitanga umusaruro ariko nanone tubona ko abana bagira amasaha yo gusinzira. Urugero nk’abana bari munsi y’imyaka 12, baba bagomba gusinzira amasaha hagati ya 9 na 11. Ingimbi amasaha 8. Witegereje igihe batangiriraga amasomo n’igihe batahiraga, basinziraga amasaha ari munsi y’umunani. Ibyo rero byagiraga ingaruka ku myigire yabo mu ishuri. Hari hariho kuzinduka bikabije. Murabizi ko iyo amashuri yatangizaga abana bahoraga barwaye.” Minisitiri Uwamariya yavuze ko muri EAC ariho honyine abana bazindukaga iya Marumba bajya kwiga kurusha yewe no muri Aziya. Ubusanzwe, mu Rwanda, amasomo mu mashuri menshi yatangiraga hagati ya saa kumi n’ebyiri n’igice na saa moya z’igitondo, akarangira saa kumi n’igice z’umugoroba.

10 Responses
MINEDUC yavuze ko ‘kutaryama bihagije’ biri mu byatumye ihindura amasaha yo gutangira amasomo
Kuryama Kare nibyo bizana ubuzima bwiza sukuryamira.

Uyu Mugore ari muka ke nkuko bikwiye. Abaturage tumuri I nyuma asonge mbere.
Ashyizeho school fees twese twemeranyaho, ahaye abana bacu gusinzira, yumvise agahinda ka mwarimu aramwongeza, abanyunyuzaga ababyeyi abafashe ku munwa,……
H.E amwongere MINICOM, BNR, adufashe ku gaciro k’ ifaranga n’ izamuka ry’ ibiciro nyuma amuhete MIFOTRA ace ruswa,icyenewabo biri mu itangwa ry’ akazi. (Turi gukora ibizami byakopewe) ni gute umukandida yuzuza ikizami 100% ikindi banga gufata waiting list bagamije gushyiramo bene wabo.
VAVA wacu oye oye oye oyeeee! Turagushyigikiye songa mbere.

Byiza cyane reta ni umubyeyi

Abana basigaye batangira amashuri bakiri bato, kuburyo nkatwe dukora muri aya mashuri acumbikira abana usanga bigeza saa tatu ugasanga abana mu ishuri batangiye gusinzira, wabaza impamvu, bose ati’ turyama dutinze’

Bakoze rwose.Hari igihe babonaga igicuku abana bato babyukira,bakagenda amasiganana,nkibaza iherezo ryabyo! Wajyaga kureba ugasanga umwana w’imyaka itanu aryama amasaha nkarindwi gusa mugihe amasomo arebana n’ubuzima yemeza ko umwana muto byibuze yagombye kuryama amasaha 11 akayamara aruhuka neza.