Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, yashimiye by’umwihariko umusore witwa Harerimana Tito watangije ku rubuga rwa Twitter igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha bagizweho ingaruka n’ibiza.
Ibiza byibasiye uburengerazuba, amajyaruguru n’amajyepfo mu ijoro rya tariki ya 2 rishyira iya 3 Gicurasi 2023. Byishe abantu 135, bikomeretsa 110, byimura 20,326.
Harerimana tariki ya 4 Gicurasi yatangije igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo gufasha abibasiwe n’ibi biza, abinyujije kuri uru rubuga nkoranyambaga akunze gukoresha. Inkunga yanyuzwaga ku rubuga Save Plus.
Kuri uyu wa 29 Kamena 2023, Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe yandikiye Harerimana ibaruwa, amushimira inkunga y’amafaranga 2,376,255 yakusanyirije abibasiwe n’ibiza.
Ibaruwa igira iti: “Nshuti Tito, Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza yishimiye kukugaragariza ko yishimiye inkunga ya Frw 2,376,255 wakusanyije mu muryango wo ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo ifashe imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza mu ntara y’Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Amajyepfo mu ijoro ryo ku wa 2-3 Gicurasi 2023.”
Si ubwa mbere Harerimana akusanyije inkunga yo gufasha abatishoboye cyangwa abari mu kaga kuko yigeze no gukusanya iyahawe umukobwa yasanze ku muhanda acuruza agataro, anasubiramo amasomo. Uyu yabonye ubushobozi, ajya kwiga mu ishuri ryiza i Rwamagana.


