Nyuma y’iminsi ine y’imirwano ikomeye, Igisirikare cya Congo, FARDC, kiremeza ko cyasubije inyuma inyeshyamba za Mai-Mai kugeza mu birometero bisaga 40, uvuye mu bice bitandukanye byo muri Komini ya Minembwe, muri Teritwari ya Fizi.
Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’ingabo muri Uvira, Capt. Dieudonné Kasereka , ngo inyeshyamba zasubiye inyuma zigana mu bihuru mu nzira zitandukanye. Zimwe ngo zerekeje ahitwa Kagembe, izindi Nakiele, mu gihe izindi zerekeje ahitwa Irumba, mu birometero 17, ugana mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Minembwe.
Kuri ubu nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga, ngo igisirikare gikomeje ibikorwa byo guhumbahumba inyeshyamba mu Ishyamba rya Kalonge.
Umuvugizi w’ingabo muri Uvira yakomeje ariko anenga ibikorwa yise iby’iterabwoba bikorwa n’inyeshyamba ziri guhunga mu biturage byinshi. Ati: “Mu guhunga kwabo, inzu zaratwitswe n’amatungo arasahurwa,”
Amakuru aturuka muri Sosiyete sivile muri iyi zone aravuga ko ibintu bitarasubira mu buryo neza ku mihanda imwe igana Mitumba, mu gice cy’imisozi miremire n’iringaniye.


