Ihuriro ry’ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa riravugwaho kugaba ibitero bitandukanye byateguriwe hamwe mu bice bituwe cyane muri Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko bitanhazwa na AFC/M23 mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, “Kuri uyu wa Kane, itariki ya 14 Gicurasi 2026, guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero simusiga byibasiye uturere dutuwe cyane twa Kalingi, Gakenke, Bidegu, na Rugezi muri Minembwe, hakoreshejwe ingabo zo ku butaka, imbunda nini, drones za kamikaze na KT-6 n’indege z’indwanyi za Sukhoi-25.
Ku rundi ruhande, itangazo rikomeza rivuga ko kandi ubwo ryashyirwaga ahagaragara mu ma saa sita indege za drones zari zikomeje kuzenguruka zigenzura uduce dutuwe cyane muri Kivu y’Amajyaruguru.
“Kugeza ubu, indege zitagira abadereva za CH-4 zirimo ziraguruka kandi zigenzura uduce dutuwe cyane twa Masisi, Rutshuru, na Kalehe…”
Itangazo rikomeza rivuga ko bigaragara ko hitegurwa ibitero bikaze muri ibyo bice, ariko ko ibi bitero byibasira abenegihugu bidashobora kwirengagizwa.


