Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda (MINICOM), yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo ibikorwa by’imikino y’amahirwe (Betting) ku makipe yo mu Rwanda.
MINICOM yatangaje ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kubiganiraho na Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS).
Itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana BĂ©ata, rivuga ko “gutanga serivisi za Betting byahagaritswe” ndetse icyo cyemezo kigahita gishyirwa mu bikorwa kugeza igihe abazitanga bazabimenyesherezwa.
Icyemezo cyo guhagarika Betting cyafashwe nyuma y’amakuru yari amaze igihe avuga ko hari amakipe asigaye agurisha imikino (Match fixing), cyane muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
MINICOM yavuze ko igomba gufata ikindi cyemezo nyuma yo gusuzuma ibivugwa muri iri gurisha ry’imikino.



2 Responses
Imikino yose ya ‘Betting’ yahagaritswe mu Rwanda
Mbega igihombo muteje?
Ninde uzishyura ibihombo bitejwe na Leta?
Mwagiye mufata ibyemezo mugishije inama Minijust?
Imikino yose ya ‘Betting’ yahagaritswe mu Rwanda
Mbega igihombo muteje?
Ninde uzishyura ibihombo bitejwe na Leta?
Mwagiye mufata ibyemezo mugishije inama Minijust?