Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda ntiyemeranya n’ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’abafasha mu by’amategeko, ‘Legal Aid Forum’ ku bijyanye n’uburyo abanyarwanda bafata inzego z’ubutabera na serivisi zibaha aho bugaragaza ko 61.5% by’abanyarwanda batanyurwa n’uburyo Abunzi bakemura amakimbirane cyane cyane ngo bikaba bishingiye kuri ruswa ikunze kuvugwa muri uru rwego.
Leta igiye gusuzuma ibyavuye muri ubu bushakashatsi kuko ngo ibyo bwagaragaje bihabanye ku bijyanye n’uburyo abanyarwanda bafata inzego z’ubutabera na serivisi zibaha cyane cyane ku bunzi nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera ,Johnston Busingye.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abanyarwanda 87% banyurwa na serivisi z’ubufasha mu by’amategeko bahabwa naho abarenga 35% bakaba baragaragaje ko batizera uburyo urwego rw’abunzi rukemura ibibazo.
Nk’uko bitangazwa na The New Times ngo Minisitiri Busingye avuga ko bidasanzwe ndetse ko bisaba ubugenzuzi kuri iyi ngigo ati’’ Mu myaka 13 nibwo bwa mbere ubushakashatsi bwagaragaza ibintu bimeze gutya ,hakwibazwa ibibazo byinshi, birasaba twe n’abashakashatsi gusubira gukora inyigo ndetse ikigwaho ku buryo burenze’’
Akomeza avuga ko Minisiteri ayoboye izashyiraho abandi bashakashatsi kugira ngo bakore isuzuma ku buryo bwakoreshwjwe, abaturage babajijwe, ibibazo byabajijwe n’ ibindi bitandukanye.
Ati “ Kuri twe biragoye, ntabwo twamenya umwanzuro nyawo twafata, gusa hakenewe inyigo ku isano iri hagayi y’Abunzi ninzindi Nkiko ’’
Yungamo ko hazakorwa inyigo ku kuba ubu bushakashatsi bugaragaza ko abanyarwanda 51% batazi amategeko abarengera kuko iki gipimo kiri hasi cyane kuko bushimangira ko niba ariko bimeze byagira ingaruka ku mibereho y’abaturage,ukwishyira ukizana kwabo ndetse no ku mitungo yabo.
Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko abanyarwanda 4% ari bo basobanukiwe amategeko ku kigero gishimishije.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku wa Kane, itariki 2 Werurwe 2017, bwarakorewe ku banyarwanda barenge 5500 aho 62% muri bo ari igitsina gore aho bwagaragaje ko imanza zishingiye ku makimbirane ashingiye ku masambu ari byo byinshi biri ku kigero cya 19% mu gihe izishingiye ku mitungo ari 12%.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida w’inama y’ubutegetsi y’ihuriro ry’abafasha mu by’amategeko, Munyamahoro René, icyo gihe yavuze ko kuba Abunzi batizwera n’abaturage ngo ahanini usanga biterwa no kubafata nka bagenzi babo, aho baba bafite byinshi bahuriraho ndetse usanga bamwe muri bo badasobanukiwe n’imiterere y’urubanza aho rimwe na rimwe usanga hajemo kubogama.
Legal Aid Forum ikaba yarasabye Leta y’u Rwanda gutangiza ubukangurambaga bugamije gushishikariza abanyarwanda kumenya amategeko abarengera cyane cyane nko mu gihe habaye umuganda aho usanga abaturage bahuye ari benshi.
Minisiteri y’Ubutabera kandi ikaba yarasabwe kwegera abaturage mu rwego rwo kubongerera ubumenyi mu bijyanye n’uburenganzira bwabo ,abayobozi b’inzego z’ibanze bakaba barasabwe guhugura abaturage no kuba serivisi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza@Bwiza.com


