Nyuma y’uko bigaragaye ko bamwe mu baganga bava mu mavuriro ya Leta bakajya gushakira akazi mu mavuriro yigenga kuko batoroherezwa,MinisiterI y’UbUzima yashyizeho uburyo bushya bugamije gutuma abakora umwuga b’ubuganga bakora akazi kabo batuje.
Mu kiganiro na The New Times ,Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yavuze ko bari gutegura ibiganiro bihuza Minisiteri n’abaganga kugira ngo baganire ku bibazo bitandukanye byugarije uyu mwuga.
Dr.Gashumba yavuze ko hazabaho kuganira mu rwego rwo guteza imbere umwuga harebwa uburyo abaganga bakorera amavuriro ya Leta n’ayigenga yose icyar’imwe.
Akomeza avuga ko indi nzira yo korohereza abaganga bavura mu mavuriro ya Leta ni ukureba uburyo bwo kuvura abarwayi ku giti cyabo maze amafaranga babonye akongerwa ku mishahara yabo.
Ati “ Turikureba uburyo twaganira na Leta kugira ngo abaganga bagire ubushobozi bwo kuba mu mazu aciriritse.Turigutegura kandi uburyo hashyirwaho SACCO y’abaganga.Dufite abakora mu rwego rw’ubuzima benshi ,twasanze ko dufatanyije twagera ku kintu gikomeye’’
Akomeza agira ati“ Turimo kureba uburyo twakorohereza abaganga ku buryo bagira uburyo bwabo bwihariye mu ngendo bakora bajya ku kazi cyangwa bavayo’’
Dr.Gashumba ashimangira ko zimwe mu mpamvu abaganga batanga zituma bava ku mavuriro ya Leta si umushahara muke gusa ahubwo usanga binaterwa n’ubwoko bwa Kontaro basinya.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi biherereye mu Karere ka Rubavu, Dr . Kanyankore William avuga ko bamwe mu baganga usanga bafite Kontaro z’igihe gito nk’amezi 3 cyangwa 6 maze yarangira bakava mu kazi kandi bari bamaze kumenyera ikirere cy’aho bakoreraga.
Ati “ Bazanwa mu kazi ,nyuma y’igihe gito bakigendera bakajya gushaka akazi keza,bakajyana n’ubumenyi bari bamaze kubona.Ni ikibazo kiri mu mavuriro yose ya Leta kandi burigihe ntabwo biterwa n’umushahara muke gusa’’
Dr.Kanyankore akomeza avuga ko hakenewe gushyirwaho itegeko ryihariye rijyanye na Kontaro z’igihe kirekire ati “ Niba uje gukora mu bitaro runaka ugasinya Kontaro y’imyaka nk’Itanu cyangwa irenzeho’’
Yongeraho ko abaganga batakagombye kuburana umushahara muke kuko usanga bawuhuriyeho n’abandi bakozi ba Leta, ahubwo bakagombye kuburana amafaranga y’itumanaho,kwishyurwa amasaha y’ikirenga ,amazu aciriritse n’ibindi.
Ku bijyanye no korohereza abaganga bavurira mu mavuriro ya Leta mu kazi kabo kugira ngo bakore bishimye bikaba byaragarutsweho n’Umwiherero w’Abayobozi Bakuru b’Igihugu 2017.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com


