e62226c0-c286-4810-8719-621e38ad9690.jpg

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi irasaba abaturage kubana neza n’ibidukikije

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, irakangurira abaturage kubana neza n’ibidukikije kubera ko ntawashobora guhindura imiterere y’igihugu.

Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2023, ubwo Minisitiri ufite mu nshingano Ibikorwa by’Ubutabazi n’Imicungire y’Ibiza, Kayisire Marie Solange,yari mu muganda n’abaturage bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyundo,yababye kubana neza n’ibidukikije kuko ngo bidashoboka guhindura imiterere y’igihugu.

Ati:”Biradusaba rero gukomeza kubana neza n’ibidukikije.Ntabwo turi buhindure imiterere y’igihugu, ntabwo turi bwange yuko imvura igwa kuko nayo ni umugisha, igihugu kiba kiyikeneye kugirango n’ibidukikije bibeho.”

Minisitiri Kayisire yongeye kwibutsa abaturage bo bakwiye kurwanya isuri bacukura ibyobo bifata amazi bizwi nk’imiringoti, ndetse bakirinda gutura mu kabande kuko iyo imvura iguye ariho amazi amabukira.

Min.Kayisire yagize ati:”Dukwiye gukora rero igikwiye mu kurwanya isuri duca imiringoti,guca amaterase aho bikwiye,gutera amashyamba, abantu bakirinda gutura begereye imigezi, bakirinda kandi no gutura mu kabande kugirango imisozi itazabamanukiraho,kuko n’amazi niho anyura.”

Iki gikorwa cy’umuganda cyakorewe mu muhanda uhuza akarere ka Rubavu ndetse na Nyabihu, uturere turi mu duherutse kwibasirwa n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gatanu.Ni ibiza byahitanye abantu bagera ku 135,byangiza n’ibikorwaremezo bitandukanye mu gihugu hose.
e62226c0-c286-4810-8719-621e38ad9690.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *