Kuri uyu wa 16 gashyantare 2017, minisiteri y’uburezi mu Rwanda irashyira ku mugaragaro amanota y’abanyeshuri baheruka gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye.
Nk’uko byatangajwe n’iyi minisiteri, biteganyijwe ko aya manota aza gushyirwa ahagaragara ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba, buei wese akaba afite ubushobozi bwo kureba amanota ye ku rubuga rwayo.
Ni mu minsi micye ishize abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza mu mashuri abanza n’icyiciro rusange babonye amanota yabo, aho kuri uyu wa kane abari basigaye aribo bagiye kubona umusaruro w’ibyo bakoze.
Umunyeshuri wese ufite ibiranga uwakoze (Code) ashobora kureba amanota ku rubuga rwa MINEDUC cyangwa akohereza ubutumwa bugufi yanditse ahagenewe kwandikwa ubutumwa S6 ugakurikizaho Code y’umunyeshuri ukohereza kuri 489.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


