Minisiteri y’Uburezi irasabwa gushyira inyigisho zikumira ihohoterwa mu mashuri

Sangiza iyi nkuru

Ubwo hasozwaga  ibikorwa by’umushinga Indashyikirwa urwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo hagati y’abashakanye Ku wa 28 Kanama 2018, bamwe  mu bafashamyumvire  bagaragaje ko bene izi nyigisho zigomba no kujya mu mashuri. 

Bavuga ko nubwo hari  abibwira  ko  amakimbirane  n’ihohoterwa  bikorerwa  mu ngo  biboneka  mu ngo z’abantu  batiize, mu batuye  mu byaro  no mu bakennye si byo, ingo zo mu  basilimu bize  nazo ngo rigaragaramo.

Aha niho basaba leta ko   mu  mashuri  hakwiye  kujya  hatangirwa  inyigisho ku ihohoterwa  abanyeshuri bagakura   babizi  aho  kuzabyigishwa   bamaze  kubigeramo.

Umukozi  w’umuryango wa RWAMREC mu karere  ka  Burera, Mukeshimana  Consolée,  wakurikiranye imikorere y’uyu mushinga, agira ati “ikibazo  cy’ihohoterwa  gikwiye  kwigishirizwa hasi  abana bakazamuka babizi  bakabikurana .”

Ibi kuri we “ bizatuma igihe bageze mu ngo zabo  batarikora.Kuko byagaragaye ko abize baba ari n’intangarugero mu bo bakorana ariko wagera iwabo  ugasanga bahohotera abo bashakanye.”

Yungamo  ko  abenshi barikora  batanabizi ko barimo guhohotera abo bashakanye ahubwo ari kubera sosiyete bakuriyemo ,babikora bakumva ko nta kibazo biteye.

Mu buryo bufatika ati” twagiye duhura n’abalimu n’abandi bakozi ari intangarugero mu bo bigisha, aho batuye bazi ko ari intangarugero nyamara mu rugo umugore yaragowe. Ntiyumva ko umugore nawe yakorera amafaranga. Yakuze abona abagabo ari bo bakorera ingo. Niba azi kudoda ntiyemere ko yatera imashini ngo adode ati guma mu rugo. Twabisanze    muri ba bandi basobanutse».

Umuyobozi  wa  Transparency International  Rwanda, Ingabire Marie Immaculée witabiriye isozwa ry’uyu mushinga na we yemeza ko   “hari ingo nyinshi z’abasilimu ubona basohotse mu rugo bagiye mu kazi baseka ukibwira ko  nta kibazo bafite. Nyamara  ejo wajya kumva ukumva bageze mu rukiko barimo kwaka za gatanya.”

Akomeza avuga ko iyo ubyumvise utangara ukurikije uko wababonaga utatekerezaga ko nabo bagira amakimbirane n’ihohoterwa,  abenshi ngo usanga babana  mu nzu buri wese afite icye cyumba, bakaba beza bari mu bantu, mu kazi se ariko bagera iwabo bikaba ibindi bindi.

Agira ati “ubusanzwe  ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB cyari cyavuze ko bizashyirwa mu nteganyanyigisho bikigishwa mu mashuri. Si nzi aho bigeze umuntu yakurikirana akabimenya, biramutse bikozwe   no mu miryango izi nyigisho zigahabwa abana bakiri bato bakazikurana byagira umumaro umwana agakura azi uburenganzira bwa mugenzi we.”

Minisiteri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance avuga ko nubwo inyigisho zihariye ku ihohoterwa zitaragera mu mashuri mu buryo bwo kubiganiraho no guhugura nk’uko uyu mushinga wabikoraga  ariko  habayo za Club zo kurirwanya kandi bahabwa inyigisho zo gufasha abahohotewe no kubarangira aho bagana igihe bahuye naryo.

Indashyikirwa ni umushinga urwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo hagati y’abashakanye. Ushyirwa mu bikorwa n’imiryango ya RWAMREC na Rwanda Women’s Network ku bufatanye na Care International Rwanda utewe inkunga n’ikigo cy’Abongereza kigamije iterambere, DFID.

Watangiye muri Nzeri 2014, usozwa muri Kanama 2018. Mu myaka ine umaze wakoreraga mu mirenge 14 yo mu turere turindwi; Rubavu, Nyabihu, Musanze, Burera, Kayonza, Rwamagana na Bugesera .

imacc
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda,Ingabire Marie Immaculee avuga ko REB yari yaravuze ko izabishyira mu nteganyanyigisho ariko ntazi Aho bigeze
mukesh
Mukeshimana Consolee avuga ko ingo z’abantu bize n’abasilimu habamo ihohoterwa, ko bizacyemuka bashyize izi nyigisho mu mashuri abana bakazimenya bakiri bato

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *