Minisitiri Biruta yagejeje kuri AU ikibazo cy’imikoranire ya FDLR na FARDC

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta wahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) i Malabo muri Guinée Equatorial, yakomoje ku kibazo cy’ubufatanye hagati ya Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.

Iyi nama yigaga ku bibazo byugarije umugabane wa Afurika birimo ibikorwa by’iterabwoba n’ubutegetsi bujyaho biciye mu nzira zinyuranyije n’Itegekonshinga, yasobanuye ko FDLR imaze imyaka hafi 30 ku butaka bwa RDC yemeye kubacumbikira.

Yagize ati: “Ndagira ngo mbahamirize ko, mu myaka ikabakaba 30, habayeho imikoranire ihoraho hagati ya FARDC n’umutwe witwaje intwaro ukomoka mu Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa RDC. Bigaragara ko FDLR imaranye igihe umugambi wo guhungabanya u Rwanda yoroherejwe inarindwa na RDC.”

Minisitiri Biruta yavuze ko nyuma yo gucumbikira FDLR, ubu ingabo za RDC ziri kwifatanya na yo mu mirwano n’umutwe witwaje intwaro wa M23, ashimangira ko yo n’indi mitwe yitwaje intwaro ikomoka muri iki gihugu atari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda gusa, ahubwo ari n’ikibazo ku w’akarere kose.

Yagize ati: “Muri iyi myaka yose, bateguye uyu mutwe witwaje intwaro wakoze jenoside, ubu uri kurwanira hamwe na FARDC. U Rwanda rurongera kwemeza ko FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro atari ikibazo ku mutekano warwo gusa ahubwo ari ikibazo no ku karere.”

Minisitiri Biruta agejeje iki kibazo kuri AU mu gihe Leta ya RDC ishinja ingabo z’u Rwanda gufasha M23. Rurabihakana, rugasobanura ko ikibazo cy’imirwano ikomeje hagati y’impande zombi kireba Abanyekongo.

Umuyobozi wa AU akaba na Perezida wa Sénégal, Macky Sall, mu gitondo cy’uyu wa 29 Gicurasi 2022 yasabye u Rwanda na RDC gutuza, bikajya mu biganiro bigamije gushakira umuti ikibazo kiri hagati yabyo, bibifashijwemo n’inzego z’akarere n’uyu muryango.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *