Minisitiri Biruta yavuze kuri Fayulu usabira u Rwanda kuryozwa ibibera mu burasirazuba bwa RDC

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubuterwerane, Dr Vincent Biruta, aranenga umunyapolitiki ukomeye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Martin Fayulu, ushinja u Rwanda ‘buri kimwe kitagenze neza’ mu karere ibihugu byombi biherereyemo.

Dr Biruta yabitangarije i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ku wa 30 Werurwe 2022, mu kiganiro yagiranye n’abagize umuryango Atlantic Council, ishami rya Afurika, cyerekeye politiki y’u Rwanda by’umwihariko ku rwego mpuzamahanga.

Yibukijwe ko tariki ya 24 Gashyantare 2022, ibihugu byo mu karere byizihije imyaka 9 yari ishize bishyize ku mukono amasezerano ya Addis Abeba ashyiraho urwego rw’amahoro, umutekano n’ubufatanye, rugamije gushaka umuzi n’umuti w’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.

Fayulu mu nyandiko yasohoye uwo munsi ku kinyamakuru Vanguard Africa, yatangaje ko ariko aya masezerano kuva yasinywa atubahirijwe kuko ngo ibihugu birimo u Rwanda ntibyigeze biryozwa guteza umutekano muke muri RDC.”

Yagize ati: “Amasezerano yarishwe kuva mu ntangiriro. Nk’urugero rumwe, agaragaza gusa uruhare rwihariye rwa RDC. U Burundi, u Rwanda na Uganda byose byifitiye ibibazo byabyo byahungabanyije umutekano wa RDC ntabwo byigeze bibiryozwa.”

Kuvuga ko ntacyo uru rwego rwakemuye kuva mu ntangiriro, uyu munyapolitiki yabishingiye ku kuba muri iyi myaka 9 rumaze; mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo na Ituri ziri mu burasirazuba bw’igihugu harakomeje ubwicanyi bukorwa n’imitwe yitwaje intwaro. Abona kuba bukomeza biterwa n’ubushake buke bwa politiki.

Minisitiri Biruta muri iki kiganiro, yasabwe kuvuga kuri aya magambo ya Fayulu, agaragaza ko atemeranya n’uyu munyapolitiki, yongeraho ko ubusanzwe akunze gushinja u Rwanda ibitagenda neza mu karere ruherereyemo.

Yagize ati: “Nk’uko urwego rubyemeza, hari ibyagezweho. Ibyo Bwana Fayulu yavuze, afite ukundi abibona. Nk’uko mubizi ahora ashinja u Rwanda buri kimwe. Buri mwanya umubera mwiza ngo ashinje u Rwanda buri kimwe kitagenda mu karere n’ahandi. Ni ko we abibona, ariko twebwe turashingira ku byemejwe n’abakuru b’ibihugu byo mu karere byerekeye urwego kandi nizera ko hari ibyagezweho.”

Minisitiri Biruta kandi yavuze ko mu kiganiro abakuru b’ibi bihugu bagiranye ubwo bizihizaga iyi myaka 9, bagaragaje ibyo uru rwego rwagezeho n’ibyo rutagezeho, bemeza n’uburyo ibisigaye bigomba gukemuka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *