BIRUTQ

Minisitiri Dr. Vincent BIRUTA yasabye Abanya-Rubavu kwima amatwi inyigisho mbi zituruka muri Congo

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Dr. Vincent Biruta, yasabye abaturage b’ Akarere ka Rubavu byumwihariko abo mu mirenge ihana imbibe na Repubulika ya Demokarasi ya Congo kwima amatwi inyigisho zituruka hakurya zigamije kuyobya urubyiruko rukunze gushorwa mu bibazo bigamije guteza umutekano muke, kuko nta cyiza na kimwe bashobora kungukira mu bikorwa nk’ibyo.

Minisitiri Vincent yabivuze ubwo yari yaje kwifatanya n’abaturage b’akarere ka Rubavu byumwihariko abo mu mirenge ya Rubavu na Cyanzarwe mu nteko y’abaturage yabereye mu kagali ka Gikombe umudugudu wa Bushengo.

Ni inteko yari mu rwego rwo kuganira n’abaturage ku bijyanye n’umutekano n’uburyo wabungabungwa, byumwihariko ku mirenge ihana imbibe na Congo.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yagejeje kuri Minisitiri Vincent ndetse n’abaturage bari bitabiriye iyi nteko, yavuze ko batewe ipfunwe na bamwe mu rubyiruko batanyuzwe n’aho igihugu kigeze mu guteza imbere urubyiruko maze bakajya kwifatanya n’imitwe irwanya u Rwanda byumwihariko FDLR na Wazalendo ikorera muri Congo.

Icyakora yavuze ko ku bufatanyije n’abaturage, kuri ubu bamaze kugarura abagera kuri 60 ndetse bakaba baragiye guhabwa inyigisho zishingiye ku burere mboneragihugu, aho barimo no kwigishwa imyuga ibafasha kwiteza imbere, mberey ‘uko basubizwa mu buzima busanzwe.

Minisitiri Vincent Biruta mu ijambo rye, yasabye urubyiruko kwima amatwi inyigisho zigamije gucamo abanyarwanda amacakubiri no kubashora mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu, ahubwo bagakora ibishoboka byose mu kunyomoza amakuru y’ibihuha aturuka mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo.

Ati: “Ntabwo ari ibibazo byo kuduhungabanyiriza umutekano biva hano hakurya gusa, ahubwo n’inyigisho zivayo. Ibi byo kuza bayobya urubyiruko rwacu bakabatwara muri iriya mitwe yitwaje intwaro nabyo ni ikibazo cy’umutekano ku gihugu cyacu, tutirengagije ko ari n’ikibazo kuri mwebwe ubwanyu no mu miryango bakomokamo.”

Yakomeje agira ati: “Abagarutse turabashimira kuko nimwe mwabigizemo uruhare, n’abasigayeyo bafite imiryango yabo bakomokamo bagomba kuba bavugana na bo, mubatumeho baze kuko mu Rwanda ni amahoro, ikindi tubasaba nu kwima amatwi inyigisho zituruka hariya hakurya ziyobya abaturage, nibidukundira tubasubize tubinyujije mu miyoboro itandukanye ikunze kwifashishwa n’urubyiruko”.

Minisitiri Dr. Vincent kandi yasabye aba baturage kwirinda ubucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka kuko bigira ingaruka ku gihugu kiba gihomba imisoro kandi ariingenzi ku gihugu, ariko ni nigihombo ku muturage ushobora kwambutsa ibicuruzwa byarengeje igihe cyangwa bitemewe bikaba byakwangiriza abaturage babikoresheje.

Yabasabye kwitandukanya n’ibikorwa byose bitemewe ahubwo bagafatanya n’inzego z; umutekano mu kubaka igihugu no gucunga umutekano wa cyo kuko ntampamvu zo guhangana n’inzego z’umutekano mu gihe barimo babashakira ibyiza bigeza ku mutekano urambye.

Nubwo hatagaragazwa umubare nyawo w’ urubyiruko rwagiye kwifatanya n’igisirikari cya Congo FARDC mu guhangana n’umutwe wa M23 abandi bakajya muri Wazalendo na FDLR, ariko byakunze kuvugwa ko hari urubyiruko rwinshi rwo muri iyi mirenge ihana imbibe na Congo yagiye ishukishwa akazi n’amafaranga menshi muri Congo bikarangira bisanze muri imwe mu mitwe irwanya u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *