Minisitiri Gatabazi: Ushobora kwambara neza utagombye kwambara ubusa

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aributsa Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko ko bashobora kwambara neza batambaye ubusa.

Ni ubutumwa yatanze nyuma y’impaka zimaze igihe ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru, zakuruwe n’imyambarire idasanzwe igaragara mu bitaramo birimo kuba muri iyi minsi.

Minisitiri Gatabazi mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, yasabye ababyeyi kugira uruhare mu guca ikibazo yise icyo yise kwambara ubusa.

Yagize ati: “Umwana niba yambaye ubusa, ukabibona, ukabireka, kabiri gatatu, azumva ko ari umuco. Ariko urabimubwira, ukamwereka na values, ukamwereka ko n’ubwo umuco watera imbere, n’ubwo wagira amashuri menshi, n’ubwo waba warabaye muri Amerika, mu Burayi, ariko hari umuco w’igihugu cyawe.”

Minisitiri Gatabazi yakomeje ati: “Hari ibintu biguha agaciro muri community, mu bandi, kandi ushobora gukora neza. Ushobora kwambara neza, ukanaberwa utagombye kwambara ubusa ngo wishyire ku karubanda.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, we avuga ko uru rwego rugiye guhagurukira abambara ‘impenure’ kubera ko zihabanye n’umuco nyarwanda n’indangagaciro zawo. Ati: “Turavuga yuko nka Polisi tutazabyemera. Ngira ngo na bo babyumve. Ubwo butumwa tugomba kubutanga.”

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Minisitiri Gatabazi: Ushobora kwambara neza utagombye kwambara ubusa
    Ahubwo njye numva ubwoko bw’iyo myenda yavanwa ku isoko. Hari igihe abana barengana. None se uzaba uri umubyeyi wambaye ubusa, umwana uzamwambika Ute? Niba ari urwiganwa simbizi kuko bisigaye birenze ubwenge.

  2. Minisitiri Gatabazi: Ushobora kwambara neza utagombye kwambara ubusa
    Ahubwo njye numva ubwoko bw’iyo myenda yavanwa ku isoko. Hari igihe abana barengana. None se uzaba uri umubyeyi wambaye ubusa, umwana uzamwambika Ute? Niba ari urwiganwa simbizi kuko bisigaye birenze ubwenge.

  3. Minisitiri Gatabazi: Ushobora kwambara neza utagombye kwambara ubusa
    Hari n’amapantaro yateye Aho umuntu yambara buri kanya akajya yikora mu kibuno azamura, na byo ni umwanda. Iyo na yo yari ikwiye kuvanwa ku isoko hakajyaho ijyanye n’umuco. Nabonye hari n’imikino ya basket abakobwa bakina bambaye udukariso iriya rwose uko muyitwereka abana bacu bashaka kubyigana. Bajye bambara amakabutura numva bitababuza gukina. Murakoze.

  4. Minisitiri Gatabazi: Ushobora kwambara neza utagombye kwambara ubusa
    Hari n’amapantaro yateye Aho umuntu yambara buri kanya akajya yikora mu kibuno azamura, na byo ni umwanda. Iyo na yo yari ikwiye kuvanwa ku isoko hakajyaho ijyanye n’umuco. Nabonye hari n’imikino ya basket abakobwa bakina bambaye udukariso iriya rwose uko muyitwereka abana bacu bashaka kubyigana. Bajye bambara amakabutura numva bitababuza gukina. Murakoze.

  5. Minisitiri Gatabazi: Ushobora kwambara neza utagombye kwambara ubusa
    Minister wacu tuagushyigikiye ababyeyi Ariko namwe mutubwirire parlement ikore amategeko arengera umuco nyarwanda !!

    Ubundi Leta yacu muramutse mubishatse umuco nyarwanda wasubira ugasagamba Ariko Uko mukomeza gushyigikira ikiswe uburenganzira bw’abana n’abagore Ariko ntihafatwe ingamba ku myitwarire n’imyambarire biteye isoni umusaruro n’uko u Rwanda rw’ejo muzasanga rwarahindutse uburayi tubona uyu munsi

  6. Minisitiri Gatabazi: Ushobora kwambara neza utagombye kwambara ubusa
    Minister wacu tuagushyigikiye ababyeyi Ariko namwe mutubwirire parlement ikore amategeko arengera umuco nyarwanda !!

    Ubundi Leta yacu muramutse mubishatse umuco nyarwanda wasubira ugasagamba Ariko Uko mukomeza gushyigikira ikiswe uburenganzira bw’abana n’abagore Ariko ntihafatwe ingamba ku myitwarire n’imyambarire biteye isoni umusaruro n’uko u Rwanda rw’ejo muzasanga rwarahindutse uburayi tubona uyu munsi

  7. Minisitiri Gatabazi: Ushobora kwambara neza utagombye kwambara ubusa
    Iri terambere riririmbwa cyane nigitsina gore rizabageza ahabi.ese ko bagenda bakopera western countries culture,kandi bo nubwo baba muri ueo mwanda bafite ubushobozi bubashobiza kubaho,naho kwigana ico,unakennye uba wiyahura kabiri.ntawiyubashye wasuzuguritse,abskobwa bacu bisubireho.nababyeyi basirimuka bya gishenzi bigaye kandi bisubireho,ataribyo bsratworekera igihugu.

  8. Minisitiri Gatabazi: Ushobora kwambara neza utagombye kwambara ubusa
    Iri terambere riririmbwa cyane nigitsina gore rizabageza ahabi.ese ko bagenda bakopera western countries culture,kandi bo nubwo baba muri ueo mwanda bafite ubushobozi bubashobiza kubaho,naho kwigana ico,unakennye uba wiyahura kabiri.ntawiyubashye wasuzuguritse,abskobwa bacu bisubireho.nababyeyi basirimuka bya gishenzi bigaye kandi bisubireho,ataribyo bsratworekera igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *