Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yagaragaje ko Visi Meya w’akarere ka Musanze wanze gusubiza ikibazo abanyamakuru bamubajije imbere y’imfatashusho (camera) yirengagije inshingano amategeko amusaba gukora.
Kuri uyu wa 30 Gicurasi, Flash TV yashyize hanze agace k’amasegonda 51 k’ikiganiro umunyamakuru wayo hamwe n’abandi bagiranye n’uyu muyobozi ushinzwe imibereho y’abaturage, Kamanzi Axelle.
Uyu munyamakuru yamubajije ikibazo cy’amazu y’abasigajwe inyuma n’amategeko batujwe mu murenge wa Gishingiro yatangiye gusenyuka ataramara umwaka, Visi Meya Kamanzi araceceka, asubiyemo ikibazo nabwo araceceka, ahita agenda.
Iyi televiziyo nyuma yaje gushyira hanze ikiganiro cyose abanyamakuru bagiranye n’uyu muyobozi, cyerekeye ku rugamba rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi, ikiganiro kireshya n’iminota 9.
Mu gihe uyu muyobozi akomeje kunengwa kuba yanze gusubiza iki kibazo kireba imibereho y’abaturage, we yasobanuriye Igihe ko yabajijwe ikibazo atari yiteguye bitewe n’uko kitajyanye n’insanganyamatsiko, ahitamo guceceka.
Meya w’akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, mu kiganiro yagiranye na Umuseke, yasobanuye ko ibyo Visi Meya Kamanzi yakoze ari ikosa ry’akazi, yemeza ko uyu muyobozi akwiye ubujyanama kugira ngo ritazasubira.
Bafite inshingano zo gutanga amakuru
Minisitiri Gatabazi mu butumwa buvuga kuri iyi videwo Flash TV yashyize kuri Twitter, yibukije ko abayobozi n’abakozi bafite inshingano yo gutanga amakuru nk’uko itegeko ribiteganya.
Yagize ati: “Biradusaba gukomeza kubaka ubushobozi bw’abayobozi n’abakozi bo mu nzego z’ibanze (capacity building) kugira ngo bamenye uburyo bukwiriye n’imyitwarire mu gukorana n’itangazamakuru ariko tunabibutsa ko bafite inshingano zo gutanga amakuru nk’uko biteganywa n’amategeko.”
Si Kamanzi gusa ugaragayeho imikoranire mibi n’itangazamakuru kuko mu bihe bitandukanye hari abagiye bagaragara banga kuvugana naryo binyuze ku miyoboro itandukanye, abangije ibikoresho byabo cyangwa bakabigerageza, kimwe n’uwatangaje ko muri gahunda ze itangazamakuru ritarimo.


