Minisitiri w’ibikorwaremezo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Alexis Gisaro Muvunyi, arashinja u Rwanda gushoza intambara ku gihugu cyabo inshuro eshanu mu myaka 25 ishize.
Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru bakorera i Kinshasa ari kumwe na Minisitiri Patrick Muyaya ushinzwe itumanaho akaba n’Umuvugizi wa guverinoma, Gisaro yavuze ko u Rwanda rwashoje intambara kuri RDC rubinyujije mu mitwe yitwaje intwaro itanu.
Iyi mitwe yitwaje intwaro, Gisaro yavuze AFDL ya Laurent Kabila, RCD-Goma yarimo Azarias Ruberwa, CNDP ya Laurent Nkunda, M23 ‘1’ ya Bosco Ntaganda na M23 ‘2’ ya Sultani Makenga iri mu mirwano n’ingabo z’igihugu cyabo kugeza magingo aya.
Minisitiri Gisaro yatangaje ko impamvu y’intambara ya M23, ahamya ko ifashwa n’u Rwanda, atari ugukemura ibibazo birimo ibiterwa n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR no guhezwa kw’Abanyekongo b’Abatutsi, kuko ngo iyo biba ari byo, biba byarakemukiye mu ntambara zabanje.
Gisaro usanzwe ari Umunyamulenge aremeza ko Abanyekongo n’ubuyobozi bwabo bafite ubushobozi bwo kwikemurira ikibazo, bidasabye uruhare rw’undi wese. Ati: “Ntabwo twatumiye u Rwanda ngo rudufashe gukemura ikibazo, binyuze mu gushoza intambara mu gihugu cyacu. Dutekereza ko rukwiye kureka Abanyekongo bakacyikemurira hagati yabo.”
Uyu munyapolitiki yakomeje agira ati: “Nk’Umunyamulenge, nk’Umunyekongo w’Umututsi, ntekereza ko ubu dufite ubuyobozi bushoboye bwaha buri Munyekongo umwanya we.”
Minisitiri Gisaro arashinja u Rwanda gushoza intambara kuri RDC mu gihe rwo rwahakanye kenshi gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 (uwo yise M23 ‘2’) no kohereza abasirikare muri iki gihugu cy’abaturage.
Abayobozi batandukanye muri guverinoma na Leta y’u Rwanda basobanuye ko rudashobora kwivanga mu bibazo by’Abanyekongo, runakomoza ku kunanirwa gukemura ikibazo cy’umutekano muke kw’abayobozi ba RDC, ahubwo “bagahitamo kubyegeka ku bihugu baturanye”.
Kuri FDLR Minisitiri Gisaro yakomojeho, u Rwanda rushinje kenshi ingabo za RDC kwifatanya n’uyu mutwe witwaje intwaro urwanya ubutegetsi bwarwo kwifatanya mu gihe cy’imirwano zihanganyemo na M23, ndetse ngo ni wo warashe ibisasu mu karere ka Musanze muri Werurwe, Gicurasi na Kamena mu 2022.


