Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Dominique Habimana, yatanze ikiganiro ku ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’igihugu y’umuganda mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe na Sena y’u Rwanda.

Minisitiri yasobanuye ko: umuganda ari bumwe mu buryo bwo kwihesha agaciro twahisemo nk’Abanyarwanda mu kwishakamo ibisubizo mu buryo burambye, binyuze mu guhuriza hamwe imbaraga z’abaturage bakikemurira ibibazo bahura na byo, ibi bikaba byunganira ingengo y’imari ya Leta ndetse bigashimangira uruhare rwa buri munyarwanda mu kugera ku iterambere twifuza.

Kugeza ubu umuganda wagiye ugira uruhare mu bikorwa by’iterambere twagezeho birimo nko kubaka ibikorwa-remezo by’ubuvuzi n’uburezi birimo ibigo by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 n’ubw’imyaka 12, ibigo nderabuzima n’ibigo by’ubuvuzi bw’ibanze, guhanga no gusana imihanda, kubaka amateme, kubaka inyubako zikorerwamo n’inzego za Leta (utugari, imidugudu) no kubaka inzu z’abatishoboye.

Abitabiriye inama batanze ibitekerezo bitandukanye bigamije kunoza imitegurire n’imikorere y’umuganda.


