Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Kabanda Gilbert, yavuze ko barakomeza kotsa igitutu u Rwanda n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Uyu muyobozi yabitangarije mu nama y’abaminisitiri yabaye ku wa 8 Nyakanga 2022, yibandaga ku kibazo cy’umutekano muke kiri mu burasirazuba bw’igihugu.
Minisitiri Kabanda yashimangiye ikirego cy’abo muri Let aya RDC barimo na Perezida Félix Tshisekedi cy’uko u Rwanda rufasha M23 mu ntambara ibera muri ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni ikirego u Rwanda rwateye utwatsi, ruvuga ko cyakabaye kigezwa ku rwego rw’akarere k’ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura umutekano wo ku mipaka, rugakora iperereza, ariko ngo Leta ya RDC ntiyigeze ibikora.
Minisitiri Kabanda yavuze ibi hashize iminsi ibiri Tshisekedi ahuriye na Perezida Kagame muri Angola, bakemeranya guhoshya umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya RDC n’u Rwanda, ushingiye kuri M23.

2 Responses
Minisitiri Kabanda yavuze ko RDC irakomeza kotsa igitutu u Rwanda na M23
Ariko se aba bari muri babandi bizerako ito icyinyoma kivuzwe kenshi gihinduka ukuri? Gukomeza guhuza u Rwanda na M23 hari icyo bizakenura kubibazo biri hagati ya RDC nimitwe iyidwanya? Ngirango wamugani bakemura ibibazi byabo aho gukomeza kubitwerera abandi!