U Rwanda rwahaye ikaze irushanwa ryo gusiganwa ku magare ku rwego rw’isi (UCI Road Championship 2025) rizabera mu Rwanda mu mwaka wa 2025.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane taliki 21 Nzeri 2023 uyobowe na Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju arikumwe na Ms Amina Lanaya usanzwe ayobora UCI.
Ni mu gihe impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare (UCI) muri 2021 aribwo yaremereye u Rwanda kuzakira aya marushanwa. Bimwe mu byagendeweho kugirango igihugu cy’u Rwanda gihabwe uburenganzira bwo kwakira iri siganwa, ko harimo no kuba u Rwanda ubu ari igicumbi cya siporo.
Ikindi ni uko U Rwanda rumaze igihe kini rwakira imikino itandukanye mpuzamahanga kandi ikajyenda neza nka bimwe mubyarebweho nabyo kugirango u Rwanda ruhabwe ubu burenganzira.Biteganyijwe ko iri siganwa mpuzamaganga rizatangira taliki ya 21 risonzwe talikiya 28 Nzeri 2025 aho rizakinwa mu byiciro 6 abakobwa n’abahungu.
Mu bindi byagendeweho harimo kuba u Rwanda rukataje mu ubucyerarugendo, ibikorwaremezo, ibijyanye n’ingendo zo mukirere, koroshya ishoramari, umutekano n’ubusugire bw’abagenda u Rwanda n’ibindi


