20260319_103430

Minisitiri Mukazayire yashyikirije Perezida Diomaye Faye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ku wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe yakiriwe anagirana ibiganiro na Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal.

Minisiteri ya Siporo ibinyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko Minisitiri Mukazayire yashyikirije Perezida wa Sénégal “ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.”

Iyi Minisiteri kandi yasobanuye ko ibiganiro bya Minisitiri Nelly Mukazayire na Perezida Bassirou Diomaye Faye “byibanze ku by’ingenzi bihuriweho mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), by’umwihariko ku rubyiruko n’iterambere ry’ubukungu, mu rwego rw’iyamamazabikorwa ry’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo.”

Minisitiri Mukazayire yageze muri Sénégal avuye muri Mauritania mu ruzinduko yagiriyeyo ku wa 16 Werurwe 2026.

Icyo gihe yakiriwe na Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani, bagirana ibiganiro byibanze kuri kandidatire y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) kuri manda nshya, no gushaka gushyigikirwa na Mauritania.

Ni nyuma y’uko ku wa 12 Mutarama 2026 Perezida Paul Kagame yafashe icyemezo cyo kongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Mushikiwabo ni Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva muri Mutarama 2019. Manda ye ya kabiri yatangiye mu Ugushyingo 2022. Bivuze ko agiye guhatanira manda ya gatatu.

Natorwa, Mushikiwabo ashobora gukuraho agahigo ka Abdou Diouf wo muri Sénégal, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva mu 2003 kugeza mu 2014 muri manda eshatu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *