Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya, Alfred Mutua, aremeza ko ingabo za Kenya zibarizwa mu mutwe w’ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EACRF) muri Repubulika ya demukarasi ya Congo zitazarwanya umutwe witwaje intwaro wa M23, cyangwa undi.
Ubwo yari mu ruzinduko muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu kiganiro n’abanyamakuru hamwe n’Umunyamabanga w’iki gihugu cyamwakiriye, Antony Blinken, Julian Pecquet wa The Africa Report yamubajije ati: “Murateganya kurwanya M23 nk’uko Abanyekongo basa n’ababyifuza? Mwamtubwira igishya mu biganiro byo kongera igihe cya EACRF?”
Minisitiri Mutua yasubije ati: “Ingabo zacu ziriyo ariko ntabwo ari ku bwo kurwana na M23. Ntabwo turiyo ngo turwanye M23 cyangwa undi wese. Twagiye kurema umwanya ushobora gutuma imitwe irwanya Leta ya RDC n’irwanywa na Leta ya RDC igira ibyumviro by’umutekano. Bari kurambika intwaro kandi bari kujya ku meza y’uruganiriro.”
Uyu mudipolomate mukuru wa Kenya yibukije ko M23 imaze imyaka myinshi, bityo ko ikibazo cyayo kitakemuka mu munsi umwe. Yagize ati: “Ni ingenzi kumenya ko M23 imaze imyaka 30 ikorera hariya [yibeshye ku myaka]. Ntabwo ari ikibazo gito cyatangiye ejo. Bityo rero, turi gukorana kandi imishyikirano ya Nairobi irakomeje, urugendo rurakomeje.”
Ku ngingo yo kongera igihe ingabo ziri muri EACRF zizamara muri RDC, Minisitiri Mutua yatangaje ko biri mu nzira yo kwemerwa, kandi ngo yizeye ko Kenya itazakura ingabo zayo mu burasirazuba bw’iki gihugu mu gihe amahoro azaba ataraboneka. Ati: “Ku bijyanye n’ingabo z’akarere no kuzongerera igihe, ibyo biri mu nzira, kandi turizera ko bizaba. Kenya ntabwo iteganya gukurayo ingabo zayo kugeza ubwo tuzabonera igisubizo cyiza.”
Mu burasirazuba bwa RDC hari ingabo z’ibihugu 5 zibarizwa muri EACRF. Ni iza: Uganda, Sudani y’Epfo, u Burundi, Kenya na RDC.



