Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yajyanye muri Maroc ubutumwa Perezida Paul Kagame yageneye umwami Mohammed VI wa kiriya gihugu.
Nduhungirehe uri muri iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika aho yitabiriye inama ya kabiri y’Abaminisitiri ku bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu bikoresha Igifaransa, ku wa Kane tariki ya 21 Gicurasi yahuriye i Rabat na mugenzi we Maroc, Nasser Bourita.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Maroc yatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku mubano ukomeye usanzwe hagati y’u Rwanda na Maroc, bashima ubucuti n’icyizere biranga Perezida Kagame n’Umwami Mohammed VI.
Banashimangiye ubushake bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Abakuru ba dipolomasi bombi kandi bagaragaje ko umubano wa Rabat na Kigali ukomeje gutera imbere, cyane cyane mu nzego zirimo umutekano, amahugurwa n’iterambere rirambye, ndetse banarebera hamwe uburyo bwo kuwagura no mu zindi nzego z’ingenzi.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibiganiro byabo byanagarutse ku bibazo byo ku rwego rw’akarere ndetse n’isi bifitiye inyungu ibihugu byombi.
Urubuga Morocco World News rwamusubiyemo avuga ati: “Twaganiriye ku mubano hagati y’ibihugu byacu byombi n’uburyo bwo kuwushimangira binyuze mu nama n’ibindi bikorwa bya dipolomasi mu mezi ari imbere. Twanaganiriye ku bibazo byo ku rwego rw’akarere n’isi bifitiye akamaro ibihugu byacu.”
Yakomeje avuga ko Perezida Kagame n’Umwami Mohammed VI bafite ubushake bumwe bwo gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi no guteza imbere inyungu za Afurika ku rwego mpuzamahanga.
U Rwanda na Maroc bisanzwe bifitanye umubano umaze imyaka myinshi, gusa warushijeho gukomera nyuma y’uruzinduko rw’amateka Umwami Mohammed VI yagiriye i Kigali mu mwaka wa 2016.
Uru ruzinduko rwabaye intangiriro y’ubufatanye bwagutse hagati y’ibihugu byombi, aho byakomeje gukorana mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, dipolomasi ndetse no gushakira hamwe ibisubizo ibibazo Afurika ihanganye na byo.
Perezida Kagame na we aheruka kugirira uruzinduko muri Maroc muri Kamena 2016, aho yagiranye ibiganiro na Mohammed VI ndetse anambikwa umudali w’icyubahiro wo ku rwego rwo hejuru muri icyo gihugu uzwi nka “Grand Collar of Wissam Al-Mohammadi.”


