Go979AuXIAA1ZDr

Minisitiri Nduhungirehe yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Pakistan

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru itariki 20 Mata 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wu Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yageze Islamabad muri Pakistan aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.

Ambasaderi Nduhungirehe yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ya Pakistan, hamwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu n’abandi bayobozi muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Go979AeWsAAc4PY

Amb. Nduhungirehe Ari muri Pakistan ku butumire bwa Minisitiri w’intebe wungirije / Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, akaba na Senateri Mohammad Ishaq Dar, mu uruzinduko ruzasozwa kuwa 22 Mata 2025.

Muri urwo ruzinduko, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Nduhungirehe azagirana ibiganiro na Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Pakistan.

Go978 tXAAA8YVF 1

Usibye kugirana ibiganiro na Minisitiri  w’ububanyi n’amahanga, Amb. Nduhungirehe azanagirana inama na bamwe mu baminisitiri b’ingenzi muri Leta nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Pakistan.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Nduhungirehe kandi azafungura ku mugaragaro Ambasade y’u Rwanda i Islamabad. Byongeye kandi, Minisitiri Nduhungirehe azasabana n’abacuruzi baganire ku mahirwe ari mu gushora imari mu Rwanda.

Nyuma yo gufungura ambasade z’ibihugu byombi i Kigali na Islamabad, iyi ni inshuro ya mbere Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akoreye uruzinduko muri Pakistan.

Uru ruzinduko rwitezweho kuzafungura inzira z’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi by’inshuti nk’uko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Pakistan yabitangaje mu itangazo rigenewe itangazamakuru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *